Amerika yashinje Israel kwica Umunya-Iran kabuhariwe mu gukora intwaro za kirimbuzi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Ukuboza 2020 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bayobozi bo hejuru mu buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinje Israel uruhare mu rupfu rw’umuhanga wa mbere iki gihugu cyari gifite mu gukora intwaro za kirimbuzi, wishwe mu cyumweru gishize.

Uwo muyobozi wirinze kuvuga byinshi ku bijyanye n’uburyo Mohsen Fakhrizadeh yishwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yavuze ko Amerika yari izi iby’igitero yagabweho na mbere y’uko kigabwa.

Yakomeje avuga ko mu gihe cyashize, Israel yasangije amakuru Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’abantu ishaka kugabaho ibitero, gusa yirinze kwerura ngo avuge niba koko ari iki gihugu cyishe Mohsen Fakhrizadeh.

Iran yashinje Israel ko ariyo yagabye iki gitero bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe ubutasi, Mossad. Nta bimenyetso byigeze bitangwa byemeza ko koko Israel ariyo yishe uyu mugabo, gusa yo ku rundi ruhande yahakanye uruhare urwo arirwo rwose mu rupfu rwa Fakhrizadeh.

Mu 2018, Minisitiri w’Intebe wa Israel yari yavuze ko uyu mugabo ariwe ukuriye ibikorwa byo gukora intwaro za kirimbuzi mu mushinga wishwe “Amad’ [icyizere].

Mohsen Fakhrizadeh-Mahavadi yari umwarimu, akaba n’umuhanga ukomeye mu bijyanye n’ingufu za nucléaire. Ni umwe mu bantu bari bakomeye muri iki gihugu ndetse bivugwa ko ariwe wari inyuma y’ibikorwa byo gutunganya intwaro za kirimbuzi.

Uburyo yagabweho igitero ntabwo buvugwaho rumwe bitewe n’amakuru aturuka mu Biro Ntaramakuru bitandukanye by’iki gihugu.

Fars News ku Cyumweru yatangaje ko Fakhrizadeh yari ari kumwe n’umugore we ku wa Gatanu mu modoka itamenwa n’amasasu hamwe n’izindi modoka z’abarinzi be eshatu ubwo yumvaga ikintu kimeze nk’isasu gikubise imodoka, hanyuma agasohokamo agiye kureba ikibaye.

Ubwo ngo yasohokaga mu modoka, imbunda yari iri mu modoka ya Nissan yari iparitse muri metero 150 hafi aho yatangiye kumisha amasasu ku modoka ye. Iyo mbunda ngo yarikoreshaga, ikagenzurirwa kuri telecommande.

Bivugwa ko Fakhrizadeh yarashwe inshuro eshatu ndetse n’umurinzi we araraswa mu gitero cyamaze iminota itatu.

Imodoka ye yagabweho igitero, abarinzi be bagerageza kurwana ariko biba iby'ubusa
Mohsen Fakhrizadeh-Mahabadi ni umwe mu banyabwenge Iran yari ifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .