Mu butumwa White House yashyize hanze ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, yavuze ko Amerika yemereye Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje misile zayo zizwi nka ATACMS.
Umuvugizi wa White House mu by’umutekano, John Kirby, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko “bemerewe gukoresha ATACMS mu kwirwanaho kandi aho bikenewe cyane. Twahinduye amabwiriza, tubaha amabwiriza mashya y’uko bashobora gukoresha izi ntwaro mu kurasa ku bipimo byihariye muri Kursk no hafi yaho.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaje aya makuru mu gihe hari hashize iminsi avugwa, ariko nta rwego na rumwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rurayemeza.
Ni nyuma y’uko kandi Ukraine itangiye gukoresha ibi bisasu irasa mu gace ka Bryansk mu Burusiya.
Iki cyemezo ni kimwe mu byarakaje u Burusiya ndetse n’ibihugu biri ku ruhande rwabwo, cyane ko bwahise bwihutisha gahunda yo kuvugurura politike ijyanye n’imikoreshereze y’intwaro za nucléaire.
Hari benshi bagaragaje kandi ko iki cyemezo kigamije kurushaho gutiza umurindi iyi ntambara ndetse bikaba byaganisha ku Ntambara ya gatatu y’Isi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bitahwemye guha intwaro Ukraine, kuva intambara iyihanganishije n’u Burusiya yatangira mu 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!