00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yasezeranyije abimukira bazibwiriza gutaha imperekeza y’Amadolari 1000

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 May 2025 saa 10:43
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwasezeranyije abimukira baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo butemewe n’amategeko ko buzabaha Amadolari 1000 y’imperekeza mu gihe bakwibwiriza gusubira mu bihugu baturutsemo.

Kuva mu mwaka ushize ubwo Trump yiyamamarizaga kuyobora Amerika, yarahiriye kwirukana ku bwinshi abimukira batemewe n’amategeko, ndetse yaranabibasiye bikomeye, abita abagizi ba nabi.

Uyu Mukuru w’Igihugu mu kwezi gushize yashinje Leta ya Congo n’iya Venezuela gufungura imfungwa zakoze ibyaha birimo ubwicanyi kugira ngo zijye muri Amerika.

Ati “Twakiriye abicanyi, abacuruza ibiyobyabwenge, abafungiwe ibyaha bikomeye. Murabizi, hirya no hino ku Isi bafunguye abantu, Congo muri Afurika, abantu benshi cyane bavuye muri Congo.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 5 Gicurasi, Trump yavuze ko abimukira bazibwiriza kuva muri Amerika, bazaba bafite amahirwe yo gusubira muri iki gihugu, bahagabwa ibyangombwa mu gihe byagaragara ko ari abantu beza, bakunda Amerika.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Kristi Noem, yatangaje ko kwibwiriza kuva muri Amerika ari bwo buryo bwiza ku bimukira batemewe n’amategeko kuko ari bwo bwabarinda gutabwa muri yombi.

Hari porogaramu yashyiriweho abimukira yitwa ‘CBP Home App’, ibafasha kumenyesha Minisitireri y’Umutekano ko biteguye gusubira mu bihugu byaturutsemo ku bushake.

Minisitiri Noem yatangaje ko umwimukira utemewe n’amategeko uzamenyesha Leta ko ashaka gusubira mu gihugu yaturutsemo, azahabwa tike y’indege imucyura ndetse n’Amadolari igihumbi.

Ati “Minisiteri y’Umutekano w’Imbere iri guha abimukira batemewe ubufasha bw’amafaranga y’urugendo n’igihembo kugira ngo basubire mu bihugu baturutsemo, binyuze muri CBP Home App.”

Leta igaragaza ko ubu buryo bwo gucyura abimukira buzayifasha kuzigama amafaranga angana na 70%, kuko ubusanzwe, gufata umwe, kumufunga no kumwirukana byatwaraga Amadolari 17.121 ku muntu umwe.

Donald Trump yavuze ko abimukira bizagaragara ko ari abantu beza, bazemererwa gusubira muri Amerika
Buri mwimukira yemerewe imperekeza y'Amadolari 1000 na tike y'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .