Kuva mu mwaka ushize ubwo Trump yiyamamarizaga kuyobora Amerika, yarahiriye kwirukana ku bwinshi abimukira batemewe n’amategeko, ndetse yaranabibasiye bikomeye, abita abagizi ba nabi.
Uyu Mukuru w’Igihugu mu kwezi gushize yashinje Leta ya Congo n’iya Venezuela gufungura imfungwa zakoze ibyaha birimo ubwicanyi kugira ngo zijye muri Amerika.
Ati “Twakiriye abicanyi, abacuruza ibiyobyabwenge, abafungiwe ibyaha bikomeye. Murabizi, hirya no hino ku Isi bafunguye abantu, Congo muri Afurika, abantu benshi cyane bavuye muri Congo.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 5 Gicurasi, Trump yavuze ko abimukira bazibwiriza kuva muri Amerika, bazaba bafite amahirwe yo gusubira muri iki gihugu, bahagabwa ibyangombwa mu gihe byagaragara ko ari abantu beza, bakunda Amerika.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Kristi Noem, yatangaje ko kwibwiriza kuva muri Amerika ari bwo buryo bwiza ku bimukira batemewe n’amategeko kuko ari bwo bwabarinda gutabwa muri yombi.
Hari porogaramu yashyiriweho abimukira yitwa ‘CBP Home App’, ibafasha kumenyesha Minisitireri y’Umutekano ko biteguye gusubira mu bihugu byaturutsemo ku bushake.
Minisitiri Noem yatangaje ko umwimukira utemewe n’amategeko uzamenyesha Leta ko ashaka gusubira mu gihugu yaturutsemo, azahabwa tike y’indege imucyura ndetse n’Amadolari igihumbi.
Ati “Minisiteri y’Umutekano w’Imbere iri guha abimukira batemewe ubufasha bw’amafaranga y’urugendo n’igihembo kugira ngo basubire mu bihugu baturutsemo, binyuze muri CBP Home App.”
Leta igaragaza ko ubu buryo bwo gucyura abimukira buzayifasha kuzigama amafaranga angana na 70%, kuko ubusanzwe, gufata umwe, kumufunga no kumwirukana byatwaraga Amadolari 17.121 ku muntu umwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!