00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yasabwe kwakira abimukira b’abanyamahanga birukanwa na Amerika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 May 2025 saa 09:36
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasabye Ukraine kwakira abimukira b’abanyamahanga birukanwa n’iki gihugu, nubwo muri iki gihe ikomeje intambara n’u Burusiya.

Ukraine iri mu ntambara kuva muri Gashyantare 2022. Ibice hafi ya byose byayo ntibitekanye bitewe n’ibitero igabwaho n’ingabo z’u Burusiya, ibibuga by’indege byo byarafunzwe, hakoreshwa inzira ya gari ya moshi.

Nk’uko byasobanuwe n’ikinyamakuru The Washington Post, gishingiye ku nyandiko cyabonye, Amerika yatanze ubu busabe mu mpera za Mutarama 2025, nyuma y’igihe gito Donald Trump agiye ku butegetsi.

Icyo gihe, umudipolomate wa Ukraine yamenyesheje Ambasade ya Amerika i Kyiv ko igihugu cyabo kizasubiza ubu busabe mu gihe kizaba cyamaze kunoza igisubizo.

Abadipolomate babiri bo muri Ukraine basobanuye ko ibiganiro kuri iyi ngingo bitageze ku rwego rwo hejuru, bagaragaza ariko ko igihugu cyabo kidashaka kwakira abimukira baturutse mu bindi bihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko iki gihugu kiri kuganira n’ibihugu byinshi, kibisaba kwakira abimukira birukanwa. Ku birebana na Ukraine, yasubije ko ibyo byabazwa Minisiteri y’Umutekano.

Kuva Trump yajya ku butegetsi, yateguje ko azirukana abimukira benshi baba muri Amerika binyuranyije n’amategeko, boherezwe mu bihugu baturutsemo cyangwa ibindi bizemera kubakira.

Ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo nka El Salvador, Mexique, Costa Rica na Panama byemeye kwakira abimukira b’abanyamahanga, Trump abisezeranya kubiha amafaranga.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Amerika, ku wa 5 Gicurasi yatangaje ko abimukira bazibwiriza gutaha ku bushake bo batazatabwa muri yombi, ahubwo ko bazahabwa tike y’indege n’imperekeza y’Amadolari 1000.

Amerika ihamya ko gukoresha imbaraga mu kwirukana abimukira biyihenda, kuko gufata umwe, kumufunga no kumwohereza mu kindi gihugu biyitwara Amadolari 17.121.

Ubutegetsi bwa Trump bwifuje ko Ukraine yakwakira abimukira birukanwa muri Amerika, nubwo iri mu ntambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .