Ukraine iri mu ntambara kuva muri Gashyantare 2022. Ibice hafi ya byose byayo ntibitekanye bitewe n’ibitero igabwaho n’ingabo z’u Burusiya, ibibuga by’indege byo byarafunzwe, hakoreshwa inzira ya gari ya moshi.
Nk’uko byasobanuwe n’ikinyamakuru The Washington Post, gishingiye ku nyandiko cyabonye, Amerika yatanze ubu busabe mu mpera za Mutarama 2025, nyuma y’igihe gito Donald Trump agiye ku butegetsi.
Icyo gihe, umudipolomate wa Ukraine yamenyesheje Ambasade ya Amerika i Kyiv ko igihugu cyabo kizasubiza ubu busabe mu gihe kizaba cyamaze kunoza igisubizo.
Abadipolomate babiri bo muri Ukraine basobanuye ko ibiganiro kuri iyi ngingo bitageze ku rwego rwo hejuru, bagaragaza ariko ko igihugu cyabo kidashaka kwakira abimukira baturutse mu bindi bihugu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko iki gihugu kiri kuganira n’ibihugu byinshi, kibisaba kwakira abimukira birukanwa. Ku birebana na Ukraine, yasubije ko ibyo byabazwa Minisiteri y’Umutekano.
Kuva Trump yajya ku butegetsi, yateguje ko azirukana abimukira benshi baba muri Amerika binyuranyije n’amategeko, boherezwe mu bihugu baturutsemo cyangwa ibindi bizemera kubakira.
Ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo nka El Salvador, Mexique, Costa Rica na Panama byemeye kwakira abimukira b’abanyamahanga, Trump abisezeranya kubiha amafaranga.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Amerika, ku wa 5 Gicurasi yatangaje ko abimukira bazibwiriza gutaha ku bushake bo batazatabwa muri yombi, ahubwo ko bazahabwa tike y’indege n’imperekeza y’Amadolari 1000.
Amerika ihamya ko gukoresha imbaraga mu kwirukana abimukira biyihenda, kuko gufata umwe, kumufunga no kumwohereza mu kindi gihugu biyitwara Amadolari 17.121.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!