Amerika ivuga ko Koreya ya Ruguru yohereje mu Burusiya abasirikare 10.000 kandi ko bashobora koherezwa ku rugamba rwo kurwanya ingabo za Ukraine. Ibi byashimangiwe n’urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ingabo, Lloyd Austin, wari kumwe na Minisitiri w’Ingabo wa Koreya y’Epfo, Kim Yong-hyun, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024 yagize ati “Ndasaba ko bakura abasirikare babo mu Burusiya.”
Austin wemeza ko aba basirikare bambitswe impuzankano y’u Burusiya, yasobanuye ko Amerika n’ibihugu by’inshuti bizakomeza gufasha Ukraine kuburizamo umugambi w’u Burusiya wo kohereza abasirikare ba Koreya ya Ruguru ku rugamba.
Kim yatangaje ko kohereza abasirikare ba Koreya ya Ruguru mu Burusiya bizahungabanya umutekano wo mupaka wa Koreya kubera ko Koreya ya Ruguru ishobora guhabwa ingurane y’ikoranabuhanga ry’intwaro zirimo iza kirimbuzi, misile zambukiranya imigabane n’ibyogajuru bikora ubutasi.
Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Robert Wood, yaburiye Koreya ya Ruguru ko abasirikare bayo niboherezwa kurwanya aba Ukraine, “rwose bazacyurwa mu mifuka y’imirambo”, asaba Perezida w’iki gihugu, Kim Jong-un gutekereza kabiri.
Koreya ya Ruguru ihakana kohereza abasirikare mu Burusiya, ariko igasobanura ko ibaye ibikoze, byaba bigendanye n’imigirire yo ku rwego mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!