Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Iraq igitaraganya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mutarama 2020 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Baghdad muri Iraq, kuri uyu wa Gatanu yasabye abanyamerika bose kuva muri iki gihugu igitaraganya.

Ni nyuma y’uko ingabo za Amerika ziciye muri Iraq, Gen Qassem Soleimani wari umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran, ku itegeko rya Perezida Trump.

Hishwe kandi umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi bo muri Iraq, Abu Mahdi al-Muhandis mu gitero cy’ingabo zirwanira mu kirere.

Ambasade ya Amerika muri Iraq yagize iti “Bitewe n’umwuka mubi uri muri Iraq no mu karere, Ambasade ya Amerika irasaba abanyamerika bose kwitondera kujya muri Iraq muri Mutarama 2020, ndetse no kuva muri iki gihugu igitaraganya”.

Yakomeje igira iti “Abaturage ba Amerika bagomba kuva muri Iraq bakoresheje indege mu gihe bishoboka abo binaniye bagahungira mu kindi gihugu bakoresheje inzira y’ubutaka”.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangje ko icyo gihugu giteganya uburyo bwo kwihorera ku bantu bagize uruhare muri icyo gitero cyahitanye uwo mu Jenerali, anashyiraho iminsi itatu yo kumwunamira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Javad Zarif, yagereranyije icyo gikorwa cyo kwica Gen Soleimani nk’icy’iterabwoba ryo ku rwego mpuzamahanga Amerika yakoze kandi igomba kwirengera ingaruka zacyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .