Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateguje abaturage b’iki gihugu baba mu Congo ko ku wa 16 Gashyantare 2025, hateganyijwe imyigaragambyo, ishobora kwangiza byinshi, ibasaba kuryamira amajanja.
Ni umuburo Ambasade ya Amerika muri RDC, yatanze kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, ibinyujije ku rubuga rwayo.
Iyi ambasade yatangaje ko iyo myigaragambyo izibasira insengero na za kiliziya zo mu Murwa Mukuru Kinshasa n’indi mijyi, ikagaragaza ko iyo myigaragambyo izaba ikomeye ndetse abayirimo bashobora kuzangiza byinshi.
Mu itangazo iyi ambasade irakomeza iti “Ambasade iragira inama abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko bagomba kwitonda ndetse bakagabanya ingendo bakora.”
Yibukije abaturage bayo ko mu gihe haba hari ukeneye ubufasha agomba guhamagara uhararariye inyungu za Amarika bagafashwa, ariko na bo bagashaka ubundi buryo bwabafasha butari ukwishingikiriza kuri ambasade gusa.
Yasabye abaturage bayo kwita ku mutekano wabo, bakamenya ko bafite ibyo kurya bihagije n’amazi bazakoresha mu gihe imyigaragambyo yamara igihe kirekire.
Ibindi birimo kuba bafite iby’ingenzi by’ibanze nk’imyenda, imiti, inzandiko z’inzira, bakabibika mu bikapu bashobora gutwara byoroshye, kwirinda kujya mu bikundi, kwirinda kujya mu bigaragambya, gukurikirana amakuru n’ibindi bibafasha kurinda ubuzima bwabo.
Ku wa 28 Mutarama 2025 i Kinshasa na bwo Abanye-Congo bakoze imyigaragambyo, bijandika mu bikorwa byo gusahura n’ubugizi bwa nabi.
Abaturage bagaragaye bangiza imodoka, basahura ibikoresho byari muri za ambasade z’ibihugu bitandukanye, ibindi bice by’inyubako biratwikwa, ibintu byanenzwe cyane.
Ibi bikorwa byagiye binagaragaramo abasirikare b’iki gihugu, byakuruwe ahanini n’imyigaragambyo yahamagajwe na Leta ya RDC, mu kwamagana ifatwa ry’Umujyi wa Goma.
Iyi myigaragambyo igiye kuba mu gihe ihuriro ry’ingabo za RDC zisumbirijwe kuko kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, ari bwo M23 yatangaje ko yafashe Umujyi wa Kavumu, santere ya Kabamba na Katana byo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse amaso akaba ahanzwe Umujyi wa Bukavu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!