‘Statue de la Liberté’ ni ikibumbano giherereye i New York muri Amerika, gifatwa nk’ikimenyetso cy’ubwigenge bwa Amerika.
Ni impano u Bufaransa bwahaye Amerika mu 1886 ubwo iki gihugu cyizihizaga imyaka 100 yari ishize kibonye ubwigenge.
Glucksmann ushyigikiye Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya yavuze ko atumva na busa politike za Donald Trump, harimo n’intambwe yateye yo kwigira umuhuza agatangiza ibiganiro by’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya nyamara abogamiye ku gihugu cyatangije intambara.
Ati “Turavuga ko Abanyamerika bahisemo kujya ku ruhande rw’umushotoranyi, ku Banyamerika birukanye abashakashatsi kubera ko basabaga ubwisanzure mu byerekeye ubuhanga. Nimudusubize ikibumbano cy’ubwigenge [Statute of Liberty].”
Kuva Trump yajya ku butegetsi muri Mutarama 2025 yahise atangiza gahunda yo gukumira abimukira, ahagarika inkunga zahabwaga imishinga y’ibihugu by’amahanga ndetse hirukanwa abakozi benshi muri politike yatangije yo gushyira imbere Amerika.
Ati “Ikindi tubwira Abanyamerika, niba mushaka kwirukana abashakashatsi b’abahanga, abantu bose bakoresheje ubwisanzure bwabo, guhanga udushya, mu bibanogera n’ubushakashatsi bahinduye igihugu cyanyu igihangange ku Isi twe tuzabakira.”
’Statue de la Liberté’ yabumbwe bwa mbere n’Umufaransa Frederic Auguste Bartholdi, ariko yubakwa na Gustave Eiffel.
Kuva mu 1886, Statue de la liberté yashyizwe muri New York nk’ikimenyetso cy’ubwigenge n’icyizere ku bimukira bashakashaka imibereho myiza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!