00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yanze kwemeza Bezos na Branson nk’abashakashatsi mu by’isanzure

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Urwego rushinzwe Indege za Gisivile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FAA) rwahinduye igisobanuro cy’ugomba kwitwa umushakashatsi wo mu isanzure ku basivile n’abasirikare, bituma abanyemari barimo Umunyamerika Jeff Bezos n’Umwongereza Sir Richard Branson baheruka kujyayo badahabwa iryo zina.

Ubusanzwe abasivile n’abasirikare bakoze urugendo mu isanzure rugeze mu ntera nibura ya kilometero 80 uvuye ku Isi bajyaga bitwa abashakashatsi ariko mu mushinga wihariye uzwi nka “Commercial wings” watangijwe mu 2004. Ababigezeho banahabwaga ibihembo bizwi nka “Astronaut wings”.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru FAA yavuguruye igisobanuro cy’ugomba kwitwa umushakashatsi muri icyo cyiciro kandi akabihemberwa, aho yavuze ko “agomba kuba yaragize uruhare mu kuba icyogajuru gitwaye abantu cyasoza urugendo amahoro cyangwa akagira uruhare mu bikorwa bituma abakirimo barushaho gutekana.”

Bezos wagiye mu isanzure ku wa 20 na Branson wahagiye ku wa 11 Nyakanga 2021, bose bageze mu ntera isabwa ariko nta n’umwe wakoze iryo bwiriza rya kabiri.

Bezos yagiye mu cyogajuru cyitwara naho Branson wari mu gitwarwa ntiyari mu itsinda ry’abapilote.

Umuyobozi Mukuru wa Blue Origin yateguye urugendo rwa Bezos,Bob Smith, yavuze ko ku ruhande rwabo ntacyo uwo munyemari yari bukore kuko icyogajuru yarimo cyitwaraga.

Igihembo cya “Astronaut wings” cyahawe Abanyamerika barimo Umunyemari Alan Shepard Jr na Virgil Grisson wari umusirikare, bagize uruhare mu mushinga wiswe “Mercury Seven” wakozwe mu myaka ya 1960.

Bezos na Branson baherutse mu isanzure ariko ntibyitwa ko bari mu bushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .