00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yanenze Zelensky wifatiye ku gahanga Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 February 2025 saa 06:55
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanenze bikomeye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, wakoresheje imvugo zibasira Perezida Donald Trump, zigaragaza ko ari ibintu bidakwiriye kwihanganirwa.

Uko kutihanganira ibitutsi bya Zelensky kwagaragajwe n’Umujyanama wa Amerika mu bijyanye n’umutekano, Mike Waltz, aho yavuze ko Amerika ihangayikishijwe n’uburyo Ukraine yifatiye ku gahanga iki gihugu cy’igihangange ku Isi, by’umwihariko umuyobozi wacyo.

Umwuka mubi hagati ya Washington na Kyiv watangiye gututumba muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, ubwo Zelensky yanengaga bikomeye gahunda ya Trump yo ku biganiro yagiranye na Vladimir Putin w’u Burusiya, ibintu ab’i Kyiv batigeze bemeranya na byo, bihumura ku mirari kuko batanatumiwe muri ibyo biganiro.

Uretse kunenga Trump ukataje mu biganiro byo kubashakira umutekano nyamara bo batabigizemo uruhare, Zelensky yananze amasezerano ajyanye n’uko Ukraine igomba kwishyura Amerika mu mabuye y’agaciro inkunga yahawe na Amerika.

Trump utaripfana na we yahise yita uyu muyobozi wa Ukraine umunyagitugu uyoboye Ukraine atarabitorewe.

Uku kudatorwa kwa Zelensky, Trump avuga, kujyanye n’uko manda ye yagombaga kurangira muri Gicurasi 2024, ariko agasubika amatora yitwaje igihugu kiri mu ntambara.

Uretse kumwita umunyagitugu, Trump yanaburiye Zelensky ko agomba kurya ari menge, kuko ingoma zahinduye imirishyo atazagomba kurundirwa imisoro y’Abanyamerika nk’uko byagenze ku ngoma y’Aba-Democrates.

Kuri iyi nshuro Waltz yagaragaje ko imvugo za Zelensky zo kwifatira ku gahanga Amerika zatengushye Trump, ndetse ko iyo myitwarire igaragaza uburyo Ukraine ari ingayi, idaha agaciro ubufasha Amerika yahaye iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Ati “Uko gushira amanga kwa Kyiv, ibitutsi, kuri Perezida Trump ntabwo ari ibyo kwihanganirwa.”

Uyu mujyanama wa Amerika mu by’umutekano yagaragaje ko ayo masezerabo Ukraine yanze yari amahirwe akomeye yo gusana Ukraine ari na ko ariko yishyura Amerika ku byo ikomeje kuyikorera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .