Ku wa 20 Gicurasi 2024, Khan yatangaje ko hari impamvu zikomeye zituma Netanyahu na Gallant bakekwaho uruhare mu byaha ingabo za Israel zakoreye abasivili mu ntara ya Gaza kuva tariki ya 8 Ukwakira 2023, ubwo zahigaga abarwanyi b’umutwe wa Hamas.
Uyu mushinjacyaha kandi yasabye uru rukiko uburenganzira bwo gusohora impapuro zo guta muri yombi Umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar n’Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’uyu mutwe, Mohamed Diab Ibrahim al-Masri ndetse na Ismail Haniyeh uyobora ishami rya politiki.
Umushinjacyaha wa ICC yatangaje ko aba bayobozi bo muri Hamas bakekwaho uruhare mu byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe abasivili ku butaka bwa Israel no muri Gaza guhera tariki ya 7 Ukwakira 2023.
Umuvugizi w’ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, yatangaje ko igihugu cyabo kitemeranya n’Umushinjacyaha Khan kuri ubu busabe, agaragaza ko Israel idakwiye guhuzwa n’umutwe “w’iterabwoba” wa Hamas.
Yagize ati “Amerika ntiyemeranya n’itangazo ry’Umushinjacyaha wa ICC ry’uko ari gushaka impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru ba Israel n’abaterabwoba ba Hamas. Nta huriro rikwiye kuba hagati ya Israel na Hamas. Nta na rimwe.”
Matthew yatangaje ko umutwe wa Hamas wica abaturage b’inzirakarengane kuva mu gihe cya jenoside yakorewe Abayahudi, kandi ngo ukomeje kugira imbohe abantu benshi barimo Abanyamerika.
Yasobanuye ko ICC nta bubasha ifite kuri iki kibazo, kandi ngo aho kwihutira gusaba impapuro zo guta muri yombi aba bayobozi bo muri Israel, yakabaye itegereza iki gihugu ubwacyo kigakurikirana abakekwaho kugira uruhare muri ibi byaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!