00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yambuye Visa abanyeshuri bakabakaba 1500 kuva Trump yasubira ku butegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 April 2025 saa 06:46
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zambuye Visa abanyeshuri ba kaminuza zitandukanye 1489 kuva tariki ya 20 Mutarama ubwo Perezida Donald Trump yasubiraga ku butegetsi kugeza ku ya 17 Mata 2025.

Abenshi bambuwe uruhushya rwo kuba muri Amerika ni abitabiriye imyigaragambyo yabaye hirya no hino mu gihugu mu mwaka ushize, bashyigikira Palestine mu gihe ingabo za Israel zakazaga umurego w’ibitero mu Ntara ya Gaza.

Abandi ni abo byagaragaye ko bafitanye na Palestine isano iziguye cyangwa se abigeze gutangariza ku mbuga nkoranyambaga ko bashyigikiye abatuye mu Ntara ya Gaza, nka Mahmoud Khalil, Mohsen Mahdawi na Momodou Taal.

Ikindi cyiciro cy’abambuwe Visa ni icy’abafatiwe mu makosa yoroheje, arimo ayo gukoresha umuhanda nabi nko gutwara ibinyabiziga ku muduko ukabije.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, tariki ya 28 Werurwe 2025 yatangaje ko abanyeshuri badakwiye impirimbanyi. Icyo gihe yakomozaga ku bigaragambije.

Ati “Ntabwo tuzakira impirimbanyi muri Amerika. Baje hano kwiga. Baje kugira ngo bajye mu ishuri. Ntabwo bari hano kugira ngo bayobore imiryango y’impirimbanyi ihungabanya, ikanatesha agaciro kaminuza.”

Muri rusange, abanyeshuri bambuwe Visa ni abiga muri kaminuza zirenga 240, zirimo izikomeye ku Isi nka Havard, Stanford, Maryland na Ohio State.

Zimwe muri izi kaminuza nka George Mason zatangiye gufasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n’iki cyemezo mu bijyanye n’amategeko n’amacumbi.

Abanyeshuri benshi bambuwe Visa ni abitabiriye imyigaragambyo yo gushyigikira Palestine
Mu kwezi gushize, Minisitiri Rubio yatangaje ko nta munyeshuri ukwiye kuba impirimbanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .