Abenshi bambuwe uruhushya rwo kuba muri Amerika ni abitabiriye imyigaragambyo yabaye hirya no hino mu gihugu mu mwaka ushize, bashyigikira Palestine mu gihe ingabo za Israel zakazaga umurego w’ibitero mu Ntara ya Gaza.
Abandi ni abo byagaragaye ko bafitanye na Palestine isano iziguye cyangwa se abigeze gutangariza ku mbuga nkoranyambaga ko bashyigikiye abatuye mu Ntara ya Gaza, nka Mahmoud Khalil, Mohsen Mahdawi na Momodou Taal.
Ikindi cyiciro cy’abambuwe Visa ni icy’abafatiwe mu makosa yoroheje, arimo ayo gukoresha umuhanda nabi nko gutwara ibinyabiziga ku muduko ukabije.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, tariki ya 28 Werurwe 2025 yatangaje ko abanyeshuri badakwiye impirimbanyi. Icyo gihe yakomozaga ku bigaragambije.
Ati “Ntabwo tuzakira impirimbanyi muri Amerika. Baje hano kwiga. Baje kugira ngo bajye mu ishuri. Ntabwo bari hano kugira ngo bayobore imiryango y’impirimbanyi ihungabanya, ikanatesha agaciro kaminuza.”
Muri rusange, abanyeshuri bambuwe Visa ni abiga muri kaminuza zirenga 240, zirimo izikomeye ku Isi nka Havard, Stanford, Maryland na Ohio State.
Zimwe muri izi kaminuza nka George Mason zatangiye gufasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n’iki cyemezo mu bijyanye n’amategeko n’amacumbi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!