Amerika yamanuye icyubahiro cya Ambasaderi w’u Burayi bucece

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabanyije agaciro kahabwaga Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, (EU) ntibabibamenyesha.

Ubusanzwe ambasaderi uhagarariye igihugu aba afite agaciro gakomeye muri Amerika, kurusha uhagarariye imiryango mpuzamahanga.

Washington Post yatangaje ko hari imihango imwe n’imwe ambasaderi w’igihugu atumirwamo kurusha uhagarariye umuryango ndetse no mu birori bitandukanye ntabwo bicara ahantu hamwe.

Ku buyobozi bwa Barrack Obama mu 2016, Ambasaderi wa EU yazamuriwe urwego, ahabwa ububasha bwo gufatwa nk’uhagarariye igihugu aho kuba umuryango.

Kuri uyu wa Kabiri, bamwe mu bayobozi ba EU bavuze ko hashize iminsi ambasaderi wabo muri Amerika, David O’Sullivan yicazwa ahatandukanye n’abandi bahagarariye ibihugu byabo ahubwo agashyirwa mu bahagarariye imiryango.

Uku gufatwa nabi kuje nyuma y’aho umubano hagati y’Ameirka n’u Burayi ujemo agatotsi kubera uburyo Trump aherutse gukura igihugu cye mu masezerano arengera ibudukikije ya Paris, uko yanenze ubucuruzi bakorana n’u Burayi ndetse aherutse gushima kwivana k’u Bwongereza muri EU.

Mu kwezi gushize, O’Sullivan ntiyigeze atumirwa mu muhango wo gushyingura George H.W Bush wabaye Perezida wa Amerika mu gihe abandi batumiwe.

Umuvugizi wa EU, Maja Kocinjancic yavuze ko ikibazo batangiye kukiganiraho na Amerika.

Ati “Twumvise ko hashize iminsi harabayeho impinduka mu buryo urutonde rw’abadipolomate rukurikirana muri Amerika kandi ntabwo twabimenyeshejwe. Turifuza ko uburyo byakorwaga mu myaka ishize bukurikizwa.”

Umuvugizi w’abahagarariye Amerika muri EU yanze kugira icyo atangaza kuri ayo makuru kubera ikibazo kimaze iminsi cyo guhagarika imirimo kwa Guverinoma kuko nta ngengo y’imari.

Bamwe mu basesenguzi bavuze ko nubwo bidakanganye kuba ambasaderi adahabwa icyubahiro akwiriye, ngo ni ikimenyetso cy’agasuzuguro n’umubano utameze neza hagati y’impande zombi.

Kumanurwa mu ntera kwa O’Sullivan kuzatuma hari ubutumire bumwe na bumwe adahabwa, bishobora no kugabanya ubwisanzure bwe ku bayobozi ba Amerika.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umwe mu bihugu bikorana ubucuruzi bwinshi na Amerika kuko nko mu 2016 byakoranye ubucuruzi bwa miliyari 686 z’amadolari.

David O' Sullivan hari imihango atagitumirwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza