00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yamaganye igitekerezo cyo kwagurira NATO muri Aziya

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 19 September 2024 saa 09:31
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye igitekezo cyo gushinga Umuryango mushya w’Ubutabarane umeze nka NATO cyangwa se kuwagurira muri Aziya, ivuga ko atari cyo kintu gikenewe cyane uyu munsi.

Amerika ibitangaje nyuma y’uko Minisitiri w’Ingabo w’u Buyapani Shigeru Ishiba unahabwa amahirwe yo gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe, asabye ko iyi ngingo iganirwaho mu buryo bwimbitse.

Yavuze ko bikwiriye ko ibihugu byo muri Aziya by’inshuti za Amerika, bishyirirwaho uburyo buhurije hamwe bw’ubwirinzi bumeze nk’ubwa Amerika n’ibihugu by’i Burayi (NATO), cyangwa se bigafashwa gushinga uwabyo.

Kuri uyu wa Kabiri Umuyobozi Wungirije ushinzwe Aziya mu Ishami rya Amerika ry’Ububanyi n’Amahanga, Daniel Kritenbrink yavuze ko igitekerezo cy’u Buyapani nta shingiro gifite.

Ati “Haracyari kare kuvuga iby’umutekano uhuriweho muri ubwo buryo. Icyo twibanzeho ubu, ni ibijyanye n’inzira zisanzwe z’umutekano no gukomeza kuziha imbaraga, ibindi tuzaba tubireba.”

Nubwo Amerika idashaka kwerura ngo yubaka umuryango umeze nka NATO muri Aziya, yagiye ifasha ibihugu by’inshuti zayo muri ako gace kugira uburyo bw’ubwirinzi buhambaye, ibintu ibihugu nk’u Bushinwa bibona nk’ubushotoranyi.

Umuryango wa NATO Amerika ibarizwamo washinzwe mu 1949, ugamije guhangana na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zari zikomeje kwagura imbibi. Wagiyemo Amerika n’ibindi bihugu byiganjemo iby’i Burayi, bagamije guhuriza imbaraga hamwe ngo birwaneho mu gihe Abasoviyeti baba babasumbirije.

Nubwo byari bimeze gutyo, na nyuma y’isenyuka rya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu myaka ya 1990, NATO yakomeje kubaho mu gisa no guhangana n’u Burusiya n’ibindi bihugu batumva ibintu kimwe.

Amerika yanze ibyo gushinga NATO muri Aziya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .