00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yakuyeho bimwe mu bihano byafatiwe ambasade z’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 09:39
Yasuwe :

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yoroheje ibihano kuri ambasade z’u Burusiya, kugira ngo zibashe kubona amafaraga zikoresha mu bikorwa bya buri munsi birimo no kwishyura imishahara.

Ibihano byorohejwe byashyizweho n’amabwiriza yo muri Mata 2022, kubera intambara u Burusiya bwatangije kuri Ukraine.

Amabwiriza mashya yasohotse kuri uyu wa Kane areba ambasade z’u Burusiya cyangwa consulat, biri imbere muri Amerika cyangwa hanze yayo.

Minisiteri y’Imari ya Amerika yagaragaje ko muri izi mpinduka, ubutumwa bw’u Burusiya mu mahanga noneho buzabasha kwishyura imishahara y’abakozi, serivisi zigenda ku bakozi ba ambasade cyangwa kwakira andi mafaranga aturutse muri Minisiteri y’Imari y’u Burusiya, ariko anyujijwe muri banki zitafatiwe ibihano.

Ikomeza iti "Igikomeye ariko, aya mabwiriza ntabwo areba abantu ku giti cyabo bafatiwe ibihano cyangwa ibigo by’imari byahanwe byo mu Burusiya."

Ambasaderi w’u Burusiya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anatoly Antonov, yavuze ko iyi ari "intambwe iri mu cyerekezo cyiza".

Yakomeje ati "Byafashe akazi kenshi kugira ngo Washington ibone ingaruka zikomeye ibihano byagize ku badipolomate bacu hirya no hino ku isi."

"Turizera ko amabanki azumva neza ubutumwa bwatanzwe n’umugenzuzi w’uru rwego, agahagarika gukumira ihererekanya ry’amafaranga rikenewe kugira ngo ubutuma bwa dipolomasi bw’u Burusiya bukorwe neza."

Kuri uyu wa Kane kandi, Amerika yatangaje amabwiriza yemerera ibigo byo muri Amerika kwemera ihererekanya ry’amafaranga n’ibigo byo mu Burusiya mu kugura ibijyanye n’ingufu, kugeza ku wa 14 Gicurasi 2023.

Uburenganzira busanzweho bwemera iri hererekanya bwagombaga kurangira mu kwezi gutaha.

Ibigo byo mu Burusiya byemewe muri iryo hererekanya birimo Sberbank, VTB Bank na Alfa-Bank na Banki nkuru y’u Burusiya.

Perezida Biden yorohereje ibihano Ambasade z'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .