Uwo byagaragaraho ko yagurishije ibikoresho by’Abanyamerika akabiha uwo mutwe, azabihanirwa.
Wagner Group ni umutwe washinzwe mu 2014, ugizwe n’abahoze mu gisirikare cy’u Burusiya, ukunze kwifashishwa kugarura umutekano mu bihugu bimwe na bimwe birimo ibya Afurika.
Amerika n’u Burayi bifata uwo mutwe nk’uw’abacanshuro uhungabanya uburenganzira bwa muntu kandi witwara gisirikare.
Uwo mutwe umaze igihe ufatirwa ibihano n’abanyamerika ndetse n’abanyaburayi, bawushinja gufasha Leta y’u Burusiya mu ntambara imazemo amezi icumi muri Ukraine.
Minisiteri y’Ubucuruzi muri Amerika yatangaje ko Wagner Group itemerewe kugura ibikoresho byakorewe muri Amerika kuko ari umutwe uteye ikibazo gikomeye.
Uyu mutwe umaze imyaka itanu uri mu bindi bihano bitandukanye wagiye ufatirwa na Amerika. Mu ntangiriro z’Ukuboza 2022, Amerika yawushyize mu mitwe ibangamiye cyane umutekano, ku rutonde rusanzwe imitwe y’iterabwoba nka Al Qaeda, ISIS n’indi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!