Amerika yakajije amabwiriza akumira ubucuruzi bw’uruganda rwa Huawei rwo mu Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gicurasi 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatanu yashyizeho amabwiriza mashya akumira imikoranire ya Huawei n’abandi bafatanyabikorwa bakoresha ikoranabuhanga ry’Abanyamerika, ibintu bishobora kongera agatotsi mu mubano w’impande zombi.

Impinduka mu mabwiriza asanzwe yarashyiriweho uru ruganda rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, abuza inganda zikorera mu mahanga zifashisha ikoranabuhanga ry’Abanyamerika, kugurisha Huawei ibikoresho yifashisha hatabanje kubaho uburenganzira bwa Guverinoma ya Amerika, nk’uko Minisiteri y’Ubucuruzi ya Amerika yabitangaje.

Ibigo bizajya bibanza gusaba uburenganzira mbere yo kugemurira Huawei ibikoresho ikeneye, ariko amahirwe menshi ni uko ubwo burenganzira butazapfa gutangwa. Ni umwanzuro ariko utareba ibikoresho bizagurishwa Huawei mu minsi 120 iri imbere.

Ni icyemezo kizarushaho gushegesha Huawei, yagenderaga cyane ku bikoresho bikorerwa muri Amerika mu gutunganya telefoni zayo cyangwa tablets.

Muri Gicurasi 2019, ubutegetsi bwa Trump bwashyize Huawei ku rutonde rw’ibigo, ibyo muri Amerika bitemerewe kugurishaho ikoranabuhanga ryayo bidahawe uruhushya na leta.

Huawei niyo yari iyoboye izindi kompanyi zose muri Amerika mu gusakaza ikoranabuhanga rya murandasi inyaruka ya 5G rifatwa nk’iry’ahazaza. Iki gihugu cyashinjaga Huawei gukorana bya hafi na leta y’u Bushinwa ariko Huawei yo ikabihakana yivuye inyuma.

Huawei yari yakomeje gukoresha ikoranabuhanga ry’Abanyamerika mu kubaka imikorere yabo bwite, ibintu Amerika ivuga ko Huawei yakomeje kurengaho, iyo mikorere ikaba itaguma gutyo, nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi, Wilbur Ross, yabitangaje.

Ibi byemezo bifashwe mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje gushinja u Bushinwa kudakora ibishoboka byose ngo buhagarike icyorezo cya Coronavirus, kikaba gikomeje kwibasira Isi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko.

Amerika yanakomeje kuvuga ko ishobora kuzafatira ibihano u Bushinwa, birimo no kwivana mu masezerano y’ubucuruzi bashyizeho umukono muri Mutarama.

Biteganyijwe ko ibi byemezo bishya bizakoma mu nkokora iki kigo cy’ikoranabuhanga, cyari kirangaje ibindi mu Bushinwa mu guhanga ibishya.

Kuri uyu wa Gatanu Ikinyamakuru Global Times cyo mu Bushinwa, cyatangaje ko umwe mu bayobozi bo mu Bushinwa utatangajwe amazina, yijeje ko hazabaho gusubiza ibi bihano byafatiwe Huawei.

Mu bihano byitezwe ngo harimo ibizagera ku bigo by’Abanyamerika bifite isoko rinini mu Bushinwa nka Apple, Cisco na Qualcomm no guhagarika kugura indege za Boeing.

Amerika yakajije amabwiriza akumira ubucuruzi bwa Huawei

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .