Blinken yahamije ko ingabo 8000 zo muri Koreya ya Ruguru ziri ku mupaka uhuza u Burusiya na Ukraine ndetse ziteguye gufasha u Burusiya ku rugamba mu minsi iri imbere.
France 24 yanditse ko uyu mubare ari munini cyane ugereranyije n’ibyari byatangajwe n’Umuyobozi w’Ingabo za Amerika, Lioyd Austin.
Amerika ivuga ko Koreya ya Ruguru yohereje ingabo ibihumbi 10 mu ntambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine, Koreya y’Epfo ikavuga ibihumbi 11, mu gihe Ukraine yo ivuga ko abo basirikare ari ibihumbi 12.
Blinken ati “muri abo basirikare 8000, ntabo twari twabona ku rugamba bahanganye n’ingabo za Ukraine ariko twiteze kubabona mu minsi iri imbere.”
“U Burusiya bwari bumaze iminsi butoza ingabo za Koreya ya Ruguru kurashisha intwaro ziremereye, drone, n’amayeri yo kurwanira ku butaka harimo no kurwanira mu ndake, bavuga ko bazabajyana ku rugamba.”
Umubano udasanzwe w’u Burusiya na Koreya ya Ruguru watumye benshi batangira kuvuga ko bishobora gutuma intambara yo muri Ukraine irushaho gukomera, banibaza icyo u Burusiya buzishyura iki gihugu nk’ingurane y’ubufasha mu bya gisirikare.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Tae-yul yamaganye ibyo bikorwa byo kohereza ingabo muri iyo ntambara asaba ko zahita zivanwayo.
Amerika yanavuze ko ikomeje kuganira n’ibindi bihugu ku bishobora gukorwa kuri iyi ntambara ndetse bizeza ko hari indi nkunga ya gisirikare izahabwa Ukraine mu minsi ya vuba.
Austin yahamije ko u Burusiya bwahaye ingabo za Koreya ya Ruguru impuzankano yabwo n’ibikoresho byabwo, agahamya ko bivuze ko bagiye kujyanwa ku rugamba.
Amerika ivuga ko izi ngabo za Koreya ya Ruguru ntacyo zizahindura ku rugamba kuko zitaruta abarenga ibihumbi 500 u Burusiya bwapfushije muri iyi ntambara imaze imyaka irenga ibiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!