Amerika yahaye OMS iminsi 30 igakora impinduka cyangwa inkunga yayo igahagarikwa burundu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yandikiye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, Dr Tedros Ghebreyesus, ibaruwa ndende imugaragariza ibibazo anenga imiyoborere ye, asaba ko hakorwa impinduka zihuse cyangwa igihugu cye kigafata ibindi byemezo.

Muri iyo baruwa ya paji enye Trump yashyize kuri Twitter, yashinje intege nke ubuyobozi bwa Dr Tedros, ndetse ko umuryango ayoboye wakomeje kugendera mu nyungu z’u Bushinwa, agashima imikorere yabwo mu guhangana na COVID-19 nyamara hari amakuru menshi bwahishe.

Perezida Trump yavuze ko uguhuzagurika kwaranze Dr Tedros n’umuryango ayoboye mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe byashyize Isi mu kaga, ku buryo inzira isigaye kuri OMS ari uko yabasha kugaragaza ubwigenge bwayo ku Bushinwa.

Yakomeje avuga ko hatangiye ibiganiro harebwa uburyo OMS yavugururwa, ariko hanakenewe kugira igikorwa mu maguru mashya, kuko “nta gihe dufite cyo guta.”

Yakomeje ati “Niyo mpamvu biri mu nshingano zanjye nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kukumenyesha ko niba Ishami OMS ridakoze impinduka zikomeye mu minsi 30 iri imbere, icyemezo cyafashwe by’igihe gito cyo guhagarika umusanzu wa Amerika muri OMS nzakigira icy’igihe kirekire, tunasuzume ubunyamuryango bwacu muri uyu muryango.”

“Ntabwo nshobora kwemera ko amafaranga ava mu misoro y’Abanyamerika akomeza gutera inkunga umuryango utita ku nyungu za Amerika.”

Amerika yashimangiye ibirego byayo

Trump yashinje OMS ko yimye amatwi amakuru yavugaga ko Coronavirus irimo gukwirakwira mu mujyi wa Wuhan mu Ukuboza 2019 na mbere yaho, yirengagiza amakuru yasohotse muri The Lancet n’ayavaga i Wuhan aho yatangiriye, ntiyayakoraho iperereza ahubwo igendera ku byatangazwaga n’u Bushinwa.

Kugeza ku wa 30 Ukuboza 2019, ngo ishami rya OMS mu Bushinwa ryari rizi ko hari ikibazo gikomeye mu by’ubuzima, bikomeza gusakuzwa ko hari virus nshya yateye, Dr Zhang Jixian wo muri Wuhan yungamo ko imaze gufata abantu bagera mu 180, biba iby’ubusa.

Ku munsi wakurikiyeho, ngo ubuyobozi bwa Taiwan bwamenyesheje OMS ko iyo virus nshya irimo gukwirakwira umuntu ayanduje undi, OMS ntiyasangiza ayo makuru ibindi bihugu “bishoboka ko ari ku mpamvu za politiki.”

Amerika ivuga ko amabwiriza mpuzamahanga ategeka ko iyo habayeho icyorezo, igihugu kimenyesha OMS bitarenze amasaha 24, nyamara ngo u Bushinwa ntibwamenyesheje OMS ko muri Wuhan abantu benshi bafashwe n’umusonga bitazwi aho urimo guturuka, kugeza kuwa 31 Ukuboza 2019. Ngo birashoboka cyane ko ayo makuru bari bayamaranye ibyumweru.

Amerika yanashinje OMS gukoresha imvugo zayobeje abantu, harimo kuwa 14 Mutarama ubwo OMS yatangazaga ibyavuzwe n’u Bushinwa, ko nta bimenyetso bigaragaza ko umuntu ashobora kwanduza undi Coronavirus, bitandukanye n’amakuru yavaga i Wuhan.

Kuwa 21 Mutarama ngo Perezida Xi Jinping yashyize igitutu kuri Dr Tedros amubuza kudatangaza Coronavirus nk’ikibazo gihangayikishije urwego rw’ubuzima, aramwumvira kugeza kuwa 30 Mutarama, nabwo ngo kubera aho ikibazo cyari kigeze.

Kuwa 28 Mutarama 2020 nyuma y’inama na Perezida Xi, Dr Tedros ngo yashimye u Bushinwa kuba bwaratanze umurongo mu gukumira Coronavirus, ntiyavuga ko bwacecekesheje cyangwa bugafatira ibihano abaganga benshi bazira “kuvuga uko babona iyi virus, bunakumira inzego zo mu Bushinwa kuyitangazaho amakuru.”

Na nyuma yo kwemeza Coronavirus nk’ikibazo cyugarije urwego rw’ubuzima, Dr Tedros ngo yananiwe gushyira igitutu ku Bushinwa ngo bwemere bwangu kwakira itsinda ry’abaganga mpuzamahanga, bituma bahagera nyuma y’ibyumweru bibiri, kuwa 16 Gashyantare 2020.

Iryo tsinda ngo ntiryanahise ryemererwa gusura Wuhan aho ikibazo cyatangiriye, kugeza mu minsi yaryo ya nyuma. Byongeye, ngo OMS yaryumyeho ubwo u Bushinwa bwangiraga abaganga babiri bakomoka muri Amerika kugera muri Wuhan.

Trump yanashinje Tedros ko yashimagije uburyo u Bushinwa bwahise bufunga ingendo zihuza uduce tw’igihugu, nyamara avuga ko Amerika idakwiye gufunga umupaka ku bantu baturuka mu Bushinwa.

Trump ati “Nahise mpagarika ingendo bitandukanye n’ibyo wifuzaga. Imikino yanyu ya politiki muri iki kibazo yari mibisha, cyane ko izindi guverinoma ziringira amagambo yanyu zakerewe gushyiraho ingamba zigamije kurengera ubuzima, ku ngendo zijya cyangwa ziva mu Bushinwa.”

Kuwa 3 Gashyantare 2020 Tedros ngo yongeye gushimagiza uburyo u Bushinwa burimo gukora neza mu kurinda Isi iyi virus, nyamara ngo byaje kumenyekana ko ubwo u Bushinwa bwafataga icyemezo cyo gufunga imipaka y’umujyi wa Wuhan, bwemereye abantu barenga miliyoni eshanu kuwusohokamo, benshi muri bo bahita bafata indege bajya mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Trump yavuze ko ubwo OMS yayoborwaga na Harlem Brundtland, mu 2003 mu Bushinwa hagateraga SARS, yatangaje ishyirwaho ryo gukumira ingendo bwa mbere mu myaka 55 yari ishize, zigana cyangwa ziva aho iyo virus yahereye. Ngo we ntiyanatinye kunenga uko u Bushnwa bwagerageje guhishira icyo cyorezo, bityo bikagaragaza ko uburyo Dr Tedros yafashemo ibyemezo budahwitse.

Kuwa 3 Werurwe 2020 ngo OMS yakoresheje amagambo y’ubuyobozi bw’u Bushinwa mu gukerensa ubukana bwa Coronavirus, ko idakwirakwira kurusha ibicurane, ko idashobora gukwirakwizwa n’umuntu utaragaragaza ibimenyetso byayo. Ayo makuru ngo yakomezaga ati “nibura rimwe ku ijana ry’abanduye ni bo badafite ibimenyetso, kandi benshi mu banduye nibura bagaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi ibiri banduye.”

Nyamara ngo inzobere zagenzuraga amakuru yaturukaga mu Buyapani, Korea y’Epfo n’ahandi, yavuguruzaga ibyo, ku buryo bigaragara ko amakuru u Bushinwa bwagiye butangaza atizewe.

Ngo byageze aho Coronavirus itangazwa nk’icyorezo cyugarije Isi imaze guhitana abantu 4000, abarenga 100 000 bamaze kuyandura mu bihugu 114.

Byongeye, kuwa 11 Mata 2020 ba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika mu Bushinwa bandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu, bamagana ivangura ryarimo rikorerwa abaturage babyo mu mijyi ya Guangzhou n’ahandi.

Yakomeje yandikira Dr Tedros ati “Mwari mubizi ko ubuyobozi bw’u Bushinwa buri gushyira mu kato ku itegeko, gusohora mu nzu no kubuza serivisi zimwe abaturage b’ibyo bihugu. Ntabwo mwigeze mugira icyo muvuga ku ivangura ry’u Bushinwa. Ahubwo wamaganye uburyo Taiwan yanenze uko urimo guhangana n’ikibazo, uvuga ko ari ivangura.”

U Bushinwa ngo bukomeje kwanga gusangiza abandi amwe mu makuru yizewe kandi ku gihe, ajyanye n’iyi virus n’inkomoko yayo, ntibunatume abahanga babwo bakorana n’abandi ku rwego mpuzamahanga.

OMS yakomeje guhakana ibi birego bya Amerika ivuga ko iyi ari virus nshya ku Isi, ku buryo ibiyizwiho na magingo aya bikiri bike cyane. Muri byo harimo umuti n’urukingo.

Amerika yatangaga 15% by’ingengo y’imari ya OMS, aho mu mwaka ushize yatanze miliyoni $400. Mu nama ya OMS yabaye ejo ihuje ibihugu 194, u Bufaransa n’u Bushinwa byemeye kuziba icyuho cy’inkunga Amerika yahagarikiye OMS.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi ni iliyoni 4.9, abo imaze guhitana ni ibihumbi 320. Muri abo bose, Amerika niyo ifitemo umubare munini kuko abanduye ni miliyoni 1.5 naho abamaze gupfa ni ibihumbi hafi 92.

Perezida Trump akomeje kwibasira Dr Tedros uyobora OMS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .