Mu bihano iki gihugu cyafatiye Fatou Bom Bensouda harimo gufatira imitungo ye ndetse no kuba nta Munyamerika numwe wemerewe kugira igikorwa akorana nawe.
Ibihano byahawe uyu mugore ukomoka muri Gambia bisanzwe bihabwa abandi abantu bakekwaho ibyaha bikomeye nk’Iterabwoba no gucuruza ibiyobyabwenge.
Ubwo hatangazwaga ibijyanye n’ibi bihano umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo yavuze ko bari gushyira mu ngiro ibyo bavuze.
Yagize ati “Uyu munsi turashyira mu ngiro ibyo twavuze, kubera ko ICC ikomeje ikomeje kwibasira Abanyamerika”
Uretse Bensouda undi wafatiwe ibihano nk’ibi ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubwuzuzanye n’Ubufatanye muri ICC Phakiso Mochochoko.
Mike Pompeo yavuze ko igihugu cye kiteguye no gufatira ibihano abantu cyangwa ibigo bizagaragaraho gukomeza gufasha aba bahanwe. Ati “Umuntu uwari we wese cyangwa ikigo kizakomeza gufasha bano bantu bazaba bishyira nabo mu bihano.”
Ibi bihano bije nyuma y’uko muri Kamena Perezida Donald Trump asohoye itegeko riteganya ibihano ku bayobozi ba ICC bari mu iperereza ku bijyanye n’ibyaha by’intambara Abanyamerika bakoreye muri Afghanistan.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!