Lt Gen Igor Kirillov wari umuyobozi w’Ingabo z’u Burusiya zikoresha intwaro za nucléaire, iz’ibinyabutabire, yishwe ku wa 17 Ukuboza 2024 nyuma y’iturika ry’igisa n’igisasu ryabereye kafi y’inzu ye.
Abantu benshi bavuze ko ubwo bwicanyi bwakozwe ku itegeko ry’ Ibiro bishinzwe Iperereza muri Ukraine (SBU), kuko ngo uru rwego rwahoze ruhiga bukware Lt Gen Igor Kirillov, aho rwamushinjaga ibyaha by’intambara.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Maj Gen Pat Ryder ati “Ndababwiza ukuri ko turari tuzi iby’icyo gitero na mbere. Ntabwo tujya dushyigikira ibikorwa nk’ibyo.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Matthew Miller na we yunze mu rya Maj Gen Pat Ryder, yemeza ko nta ruhare Amerika yagize mu rupfu rwa Lt Gen Igor Kirillov, icyakora agaragaza ko uyu Murusiya yagize uruhare mu bwicanyi butandukanye, ariko yirinda kuvuga ko kumwica byari bikwiriye.
Ubwo bwicanyi bwabaye nyuma y’uko Ukraine yari imaze igihe gishinje Lt Gen Igor Kirillov kuba inyuma y’umugambi wo gukoresha intwaro z’uburozi mu guhangana n’ingabo za Ukraine bikozwe n’u Burusiya, ibintu u Burusiya butahwemye guhakana.
Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi y’Akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, yagereranyije icyo gikorwa nk’uburyo bwo guhumeka uwa nyuma kuri Ukraine itagishoboye kurwana, ikabikora mu buryo bwo kwereka abambari bayo bo mu Burengerazuba bw’Isi, ko igikomeye nyamara yarashize.
Lt Gen Igor Kirillov yari umuyobozi w’iryo shami ry’ingabo kuva mu 2017. Ni we wagize uruhare mu iperereza ry’uburyo Ukraine ishobora kuba yarakoresheje intwaro z’uburozi mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!