Kuva muri Mutarama 2025, Musk na Steve Davis bayobora urwego rushya rushinzwe kugabanya amafaranga Leta ikoresha mu buryo budakwiye, rwahawe izina DOGE.
Uru rwego rugaragaza ko kuva rwatangira imirimo kugeza tariki ya 2 Mata 2025, rumaze kuzigamira Leta miliyoni 140 z’Amadolari binyuze mu kugabanya amafaranga yari gukoreshwa, gusesa amasezerano no kugabanya abakozi bagera ku bihumbi 200.
Byari byarateganyijwe ko ubuyobozi bwa Musk muri DOGE buzamara iminsi 130, yiha intego yo gufasha Leta ya Amerika kuzigama miliyari 1000 z’Amadolari binyuze mu kugabanya amafaranga akoreshwa mu buryo butari ngombwa.
Mu gihe biteganyijwe ko imirimo yihariye ya Musk izarangira muri Gicurasi, ibinyamakuru byo muri Amerika birimo Politico na ABC byatangaje ko Trump yamenyesheje abagize Guverinoma ko uyu muherwe agiye guhagarikwa.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, Karoline Leavitt, yahakanye aya makuru, asobanura ko Trump yemereye Musk ko azava muri iyi nshingano mu gihe akazi afite muri DOGE kazaba karangiye.
Karoline yagize ati “Elon Musk na Perezida Trump batangarije mu ruhame ko Elon azaba mu mirimo ya Leta nk’umukozi wihariye ubwo akazi ke gakomeye muri DOGE kazaba karangiye.”
Imirimo ya DOGE izakomeza kugeza tariki ya 4 Nyakanga 2026. Tariki ya 10 Werurwe, umunyamakuru yabajije Musk niba yifuza gukomeza kuyobora uru rwego no mu wundi mwaka, asubiza ko ari ko abitekereza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!