Amerika yahagaritse inkunga kuri Ethiopia kubera ubwumvikane buke na Misiri na Sudani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse inkunga yahaga Ethiopia kubera kutumvikana n’ibihugu bisangiye uruzi rwa Nil ku rugomero yubatseho, bikagaragara ko rushobora kubiteza ikibazo bijyanye n’amazi n’ubukungu.

Urwo rugomero ruzwi nka Grand Renaissance nirwo runini muri Afurika, rwitezweho gutanga megawatt 6000 z’amashanyarazi, rukubakwa kuri miliyari 4.5 $.

Uburyo bwo kuruhaza amazi bwakomeje guteza ikibazo, aho Sudani na Misiri byakomeje gusaba ko habaho uburyo bwihariye bwo kuruyoboramo amazi, butazahungabanya ingano y’uruzi rutemba rukagera muri ibyo bihugu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje impungenge zo kutanyurwa n’ibiva mu biganiro hagati y’impande zirebwa n’ikibazo, ndetse ngo ikomeje gufasha ibyo bihugu kugera ku masezerano abereye inyungu za buri gihugu, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, utifuje ko amazina ye ajya hanze.

Misiri nk’igihugu kigendera cyane ku mazi aturuka ku ruzi rwa Nil, ntabwo yifuza igikorwa cyose cyagabanya ingano y’amazi ayigeraho, ari naho Sudani ihagaze. Ni mu gihe Ethiopia na yo ivuga ko ifite uburenganzira busesuye bwo gukoresha uyu mutungo kamere w’amazi, mu iterambere ryayo.

Inkunga ya miliyoni 130$ yahagaritswe, ishobora kugira ingaruka ku nzego zirimo umutekano na gahunda zo kurwanya iterabwoba n’icuruzwa ry’abantu, nk’uko byatangajwe na Foreign Policy ku wa 28 Kanama.

Ambasaderi wa Ethiopia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Fitsum Arega, yemeje ihagarikwa ry’iyo nkunga, anasaba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika gushyira umucyo kuri iki kibazo.

Yanditse kuri Twitter ati "Twumvise ko ikibazo ari uko babaye bahagaritse by’igihe gito. Urugomero ni urwacu! Tuzarurangiza dufatanyije! Hamwe n’imbaraga zacu, Ethiopia yacu izamurika!"

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed ariko byanze kugira icyo btangaza kuri iki kibazo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaherukaga guhuza ibyo bihugu bitatu, ariko ntabwo byabashije kwemeranya ku buryo bwo guhaza amazi urwo rugomero, hatabayeho kugabanya amazi atemba agana mu Misiri.

Mu cyumweru gishize nabwo ibiganiro byarananiranye, aho byitezwe ko bizakomeza ku wa 14 Nzeri 2020.

Uru rugomero rukomeje guteza ikibazo hagati ya Ethiopia, Sudan na Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .