00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yahagaritse ingendo zerekeza muri Haiti iminsi 30

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 14 November 2024 saa 07:45
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse ingendo z’indege zigana muri Haiti nyuma y’uko indege ebyiri zitwara abagenzi zirasiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga mu murwa mukuru Port-au-Prince.

Uyu mwanzuro Amerika yafashe uzamara iminsi 30.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo indege ya Spirit Airlines ivuye muri Florida n’indege ya JetBlue yavuye i New York zarashweho amasasu menshi ubwo zegeraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Port-au-Prince.

Sosiyete z’indege zirimo Spirit, JetBlue, na American Airlines zahise zihagarika ingendo zerekeza muri Haiti ariko sosiyete y’indege yo muri Haiti, Sunrise Airways yo yavuze ko ingendo zayo muri Florida no mu birwa bya Caraïbes zikomeje gukora.

Haiti iri mu mvururu zatejwe n’udutsiko tw’amabandi twigaruriye ibice bitandukanye by’umurwa mukuru ndetse no hirya no hino mu gihugu.

Sosiyete z'indege zirimo Spirit zamaze guhagarika ingendo muri Haiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .