Amerika yahagaritse ibyo kongera imisoro ku bicuruzwa by’u Bushinwa

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 12 Ukwakira 2019 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibiganiro by’iminsi ibiri n’u Bushinwa, byagejeje ibihugu byombi ku ntambwe ya mbere yo kumvikana yatumye igihugu cye gihagarika ibyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa biva i Beijing.

Muri Nzeri 2019 nibwo Amerika yashyizeho imisoro mishya ku bicuruzwa bitumizwa mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari $112, byongereye ubukana intambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Kongera iyi misoro byakozwe mu cyiciro cya mbere cy’umugambi mushya wa Perezida Trump cyo kuzamura imisoro ingana na 15% ku bicuruzwa Amerika itumiza mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari $300, bitarenze 2019.

Mu gusubiza, u Bushinwa nabwo bwatangiye gusoresha ibikomoka kuri peteroli bya Amerika.

Umugambi wa Trump wari uko ibicuruzwa hafi ya byose bituruka mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari $550 byongererwa imisoro.

Amerika n’u Bushinwa nyuma y’igihe biganira bisa naho bigiye gutanga umusaruro. BBC yatangaje ko Amerika yemeye guhagarika ibyo kongera imisoro ku bicuruzwa by’u Bushinwa nyuma y’ibiganiro byerekeye ubucuruzi, byabereye i Washington.

Perezida Donald Trump yavuze ko ibiganiro “byageze ku ntambwe ya mbere yo kumvikana”.

U Bushinwa bwasabwe kongera ingano y’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bukura muri Amerika, guteza imbere ubukungu no guhana amakuru yerekeye ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.

Umucuruzi ukomeye wo mu Bushinwa, Liu He na we yavuze ko ‘yanyuzwe’ n’aho ibiganiro bigeze.

Ni ibiganiro bibaye nyuma yuko mu cyumweru gishize Amerika itangaje ko igiye kuzamura ibiciro ku bicuruzwa by’u Bushinwa kugeza kuri 30%.

Perezida Trump yavuze ko ibyaganiriweho nibimara gushyirwaho umukono bazasubukura ibiganiro ndetse biteganyijwe ko mu Nama ya Loni izabera muri Chile mu Ukuboza 2019, Trump na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping bashobora kuyasinyaho.

Amerika n’u Bushinwa byagiye bizamura imisoro ku bicuruzwa mu gihe kirenga umwaka ushize n’amezi atatu.

Amerika ihanganye no kurinda umutungo wayo no gushyira akadomo ku bibazo by’ubujura bw’ikoranabuhanga no kujyana ikoranabuhanga ryayo mu Bushinwa.

Ishaka kandi kugabanya amafaranga u Bushinwa bukura mu nganda ikongera uburyo izayo zicuruza ku isoko ry’u Bushinwa.

Ibibazo mu bucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa byagize ingaruka ku bigo birimo Huawei y’Abashinwa yashyizwe ku rutonde rw’ibigo bibangamiye umutekano wa Amerika, ibintu byarakaje ubutegetsi bw’u Bushinwa.

Huawei iheruka gushyira ku isoko ubwoko bushya bwa telefoni zidafite porogaramu za Google zirimo Google Maps na YouTube nyuma yo gukumirwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse ibyo kongera imisoro ku bicuruzwa by’u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza