Amerika yahagaritse gutanga viza ku baturage ba Ghana

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 1 Gashyantare 2019 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse gutanga viza ku baturage ba Ghana, ni nyuma yo gushinja iki gihugu kutagaragaza ubufatanye mu gucyura abaturage bacyo birukanwe muri Amerika.

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwashyizeho ibi bihano kuri uyu wa Kane, nyuma yo gushinja Ghana, kudacyura abaturage bayo bafatiwe muri Amerika, bari bariyo mu buryo butemewe n’amategeko.

Umunyamabanga ushinzwe umutekano muri Amerika, Kirstjen Nielsen yagize ati “Ghana yananiwe kubahiriza amabwiriza ari mu mategeko mpuzamahanga, yemerera kugarura mu gihugu abaturage bacyo bategetswe kuvanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Muri Nyakanga umwaka ushize, nabwo Amerika yashyiriyeho ibihano bya Viza, ibihugu bya Burma na Laos, nyuma y’aho binaniwe kwemera kwakira abaturage babyo ku gihe.

Mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika byagiwe bifatirwa ibihano byo kwimwa Viza na Amerika, mu 2017 Eritrea, Guinea na Sierra Leone.

Ibi bihano byagize ingaruka ku bantu bashaka gusura Amerika nka ba mukerarugendo cyangwa abagiye mu bundi bucuruzi.

Kugeza ubu Amerika ntigaragaza ubwoko bwa Viza bugiye kugirwaho ingaruka n’ibi bihano.

Urubuga rwa VOA rwavuze ko Ghana ifite abaturage batageze no kuri miliyoni 30, ikaba kandi itagaragara no mu buhugu 10 bituwe cyane ku mugabane wa Afurika.

Gusa ibi ntibivanaho ko mu 2017 na 2018 Ghana yaje inyuma ya Nigeria mu kugira abaturage benshi bavanwe muri Amerika.

Mu 2017 abanya-Ghana 305 bavanwe muri iki gihugu naho mu 2018 bari 243. Nigeria yo mu 2017 abagaruwe bari 312 naho mu 2018 hagarurwa 369.

Nubwo ibi bihugu bigaragaramo abaturage benshi bajya muri Amerika bakagarurwa, Mexico nicyo kiri imbere kuko mu mwaka wa 2018 hagaruwe abaturage bacyo ibihumbi 141 mu gihe mu 2017 bari ibihumbi 14.

Imibare yagaragaje ko mu 2017 abanya-Ghana ibihumbi 1550 bari batuye muri Amerika, bituma kiba igihugu cya kane muri Afurika gifiteyo abaturage benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza