Ni icyemezo kiri mu murongo wa gahunda ya Perezida Donald Trump yo guhagarika inkunga mu bya gisirikare igihugu cye cyageneraga Ukraine.
Bikurikiye ibindi byemezo byo guhagarika inkunga za gisirikare nk’ibikoresho byo kwifashisha ku rugamba gusangira amakuru y’ubutasi n’ibindi byahabwaga Ukraine.
Ni nyuma y’uko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagiriye uruzinduko i Washington ariko mu biganiro yagiranye na Trump na Visi Perezida wa Amerika J.D Vance hakabamo intonganya.
Ibyo byatumye Amerika yita Zelensky indashima no kutazirikana ubufasha Amerika yamuhaye, Washington ikanashinja Kyiv gushaka guteza intambara y’Isi ya Gatatu ku bwo kwanga ibiganiro n’u Burusiya biganisha ku guhagarika intambara.
Ku wa 08 Werurwe 2025 iki kigo cya NGA cyavuze ko ihagaritse guha Ukraine amakuru y’ibyogajuru yaguzwe na Amerika, ndetse Ikigo cya Maxar kigurisha amakuru y’ibyogajuru kuri Amerika cyavuze ko Washington yafunze konti za Ukraine kuko Amerika yabishyuriraga.
Washington Post yatangaje ko inzego z’Igisirikare cya Ukraine, zishingikiriza kuri NGA mu bikorwa byabo byose bijyanye n’umutekano.
Umuyobozi Mukuru wa CIA, John Ratcliffe, yavuze ko Trump yasabye ko baba bahagaritse gusangira amakuru y’ubutasi na Ukraine kugeza igihe Kyiv izemerera ibiganiro bihagarika intambara ihanganyemo na Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!