Amerika ni kimwe mu bihugu bimaze gutanga akayabo mu gufasha Ukraine guhangana n’ingabo z’u Burusiya zimaze umwaka zibagabyeho igitero.
Victoria Nuland ushinzwe ibijyanye na politiki muri Guverinoma ya Amerika, yavuze ko abo bagenzuzi b’imari bagiye muri Ukraine kureba ko inkunga itangwa ikoreshwa neza.
Ni mu gihe abasenateri bamwe muri Amerika bamazwe iminsi basaba ko hakorwa iperereza ryihariye ku mikoreshereze y’inkunga batanga muri Ukraine.
Hashize iminsi Minisitiri w’Ingabo wungirije muri Ukraine yeguye, ashinjwa uruhare mu byaha bya ruswa byo kunyereza inkunga imaze igihe itangwa.
Mu cyumweru gishize Amerika yemeye guhereza inkunga ya miliyari 2.5 z’amadolari muri Ukraine, mu gufasha icyo gihugu mu ntambara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!