Iki gikorwa cyabaye nyuma y’ukwezi kumwe hatangajwe ko iyo gahunda yatinze kubera "ibibazo byari bimazeho iminsi mu bijyanye n’igeragezwa ry’ibisasu".
Igisirikare cya Amerika kirwanira ku butaka cyatangaje ko iri geragezwa ryakorewe mu Majyepfo ya California ryagenze neza.
Brig. Gen, Heath Collins ushinzwe gahunda zirebana n’intwaro muri iri shami rya gisirikare, yagize ati “Ni intambwe ikomeye yagezweho n’Igisirikare cya Amerika kirwanira mu Kirere, mu mushinga ujyanye n’intwaro, kandi ni intsinzi ku itsinda ryabashije kubaka no gukora iyi ntwaro.”
Mu mujyo wo gukora izi Missiles, harimo gahunda yo kuba yabasha kujya igendera ku muvuduko ukubye inshuro eshanu uw’ijwi. Igerageza ryo kuri iyi nshuro ryakunze nyuma y’aho Igisirikare cya Amerika kirwanira mu Kirere cyari cyaragiye gikora igerageza kuri Missile yitwa AGM-183 A ARRW ariko iryo gerageza ntiribashe kugenda neza inshuro zigera kuri eshatu zose.
Mbere y’umunsi umwe ngo hageragezwe iyi Missile nshya ya A-52H Umunyamabanga w’iri shami ry’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere, Frank Kendall, yabanje gusobanura icyari cyaratindije iryo gerageza aho yavuze ko “kugeza ubu iyi gahunda itari yabasha gukunda mu buryo bw’ubushakashatsi n’uburyo bw’imirimo.”
Yongeyeho ko bashakaga kubanza kwizera neza ko igerageza rishobora kuza kugenda neza mbere y’uko rikorwa.
Leta ya Amerika yashyize imbaraga mu ikorwa ry’intwaro zikomeye zirimo na missile zishobora kwambukiranya imipaka nyuma yo kubona ko yatangiye gusigwa n’u Bushinwa n’u Burusiya mu ikorwa ry’izo ntwaro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!