Amerika yagamburuje ICC ihagarika iperereza ku basirikare bayo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Mata 2019 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, bateye utwatsi ubusabe bw’umushinjacyaha mukuru warwo bwo gutangiza iperereza ku byaba byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara bikekwa ko byakozwe n’ingabo za Amerika muri Afghanistan mu 2003.

Mu 2017 nibwo Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bom Bensouda, yagiye muri Amerika gusaba uburenganzira bwo gutangiza iperereza ku byaha by’intambara byakozwe n’ingabo zayo, urwego rw’iperereza (CIA), n’iza Afghanistan.

Hari kandi n’iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe n’aba-Taliban kuva muri Gicurasi 2003.

Igitekerezo cy’iri perereza nticyakiriwe neza na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kugeza ubwo iki gihugu mu cyumweru gishize gitesheje agaciro viza ya Bensouda.

Kuri uyu wa Gatanu ICC yasohoye itangazo igira iti “Abacamanza bafashe icyemezo cy’uko iperereza ryo muri Afghanistan ritari mu nyungu z’ubutabera”.

Perezida Trump yahise atangaza ko ari “Intsinzi ikomeye”, nk’uko Reuters yabyanditse.

Perezida Trump kandi yaburiye uru rukiko kutagerageza kuburanisha Abanya-Israel n’Abanyamerika, nyuma y’ibyo bashinjwa n’abaturage bo mu gihugu cya Palestine, basabye ko bikorwaho iperereza.

Yagize ati “Iyi ni intsinzi mpuzamahanga, atari ku bakunda igihugu gusa ahubwo no ku kubahiriza amategeko. Twishimiye iki cyemezo tunagaragaza uruhande rwacu ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite mu nshingano abaturage bazo ku rwego rwo hejuru mu buryo bw’amategeko ahana na ngengamyitwarire.”

Umubano wa ICC na Amerika wari usanzwe utifashe neza, warushijeho kuzamba aho Donald Trump agiriye ku butegetsi. Umujyanama we John Bolton, yari aherutse gutangaza ko ICC ari mbi cyane kandi ko ntacyo ihuriyeho na Amerika.

Uru rukiko ruherutse kunengwa n’amahanga nyuma yo guhanagura ibyaha ku wahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo na Jean Pierre Bemba utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda yashakaga gukora iperereza kuri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza