00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yagabye igitero cya mbere kuri Al Shabab ku ngoma ya Biden

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero cyo mu kirere ku barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab muri Somalia, kiba n’icya mbere cyo mu kirere iki gihugu kigabye ku ngoma ya Joe Biden.

Iki gitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakigabye mu majyaruguru ya Somalia mu gace ka Galkayo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, Cindi King yavuze ko igihugu cye cyagabye iki gitero mu rwego rwo gushyigikira ingabo za Somalia zari zagabweho igitero n’abarwanyi ba Al-Shabab.

Amakuru dukesha BBC avuga ko iki getero cyagabwe hifashishijwe drones. Kugeza ubu Amerika ivuga ko hari gukorwa igenzura ngo zirebe ibyangijwe n’iki gitero.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaherukaga kugaba igitero cyo mu kirere kuri Somalia ku wa 19 Mutarama 2021 mbere y’uko Joe Biden arahirira kuyobora iki gihugu.

Raporo y’ibanze yakozwe igaragaza ko nta musivile wahitanywe n’iki gitero.

Mu Ukuboza 2020, nibwo Donald Trump wayoboraga Amerika yafashe icyemezo cyo gukura ingabo z’iki gihugu muri Somalia. Nubwo bimeze gutya ingabo z’iki gihugu ziracyakorera ubutumwa bwa gisirikare muri Somalia cyane cyane iyo ingabo z’iki gihugu zikeneye ubufasha.

Amerika yagabye igitero cya mbere cyo mu kirere ku ngoma ya Perezida Joe Biden

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .