Ni ibitero byagabwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.
Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ibi bitero byagabwe ahantu hatatu (Natanz, Esfahan na Fordow) hakorerwaga intwaro za nucléaire. Yashimangiye ko byageze ku ntego.
Trump yavuze ko “Bagomba (abayobozi ba Iran) kuyoboka inzira y’amahoro cyangwa bakongera kuraswa.”
Ibi bitero bishimangira ko Amerika yiyunze kuri Israel mu ntambara imazemo iminsi na Iran.
Amakuru dukesha Reuters avuga ko ibi bitero byagizwemo uruhare n’indege z’intambara za Amerika zizwi nka ‘B2 bombers’, cyane ko mu mpera z’iki cyumweru zabonywe zihaguruka muri iki gihugu.
Trump yagaragaje ko kugeza ubu izi ndege ziri mu nzira zisubira muri Amerika.
Amakuru yizewe avuga ko nyuma y’ibi bitero abadipolomate ba Amerika begereye Iran bayibwira ko igihugu cyabo ari cyo cyabigizemo uruhare gusa, kandi ko bitagamije guhindura ubutegetsi muri iki gihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!