Amerika yagabye ibitero by’ikoranabuhanga muri porogaramu za Iran zigenzura ibisasu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 Kamena 2019 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabye bitero by’ikoranabuhanga kuri mudasobwa zigenzura ibijyanye n’ibisasu bya misile ndetse n’ubutasi bya Iran nyuma y’uko icyo gihugu gihanuye Drone ya Amerika.

Ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko mu cyumweru gishize aribwo Amerika yagerageje kwinjirira no guhagarika ikoranabuhanga rigenzura rikanohereza intwaro za kirimbuzi bya Iran.

Ku wa 20 Kamena nibwo humvikanye amakuru ko Iran yahanuye Drones ya Amerika nyuma yo kurenga ikirere cyayo ikagera mu cya Iran.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yahise afata umwanzuro wo kubaga ibitero kuri icyo gihugu ariko aza kwisuburaho ku munota wa nyuma.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Washington Post, Aljazeera, Reuters n’ibindi byanditse ko nubwo yahagaritse ukwihorera yari yatangaje ku mugaragaro avuga ko izafatirwa ibihano, Trump yemeye mu ibanga ko hagabwa igitero cy’ikoranabuhanga kuri Iran.

Washington Post yanditse ko ibyo bitero by’ikoranabuhanga Igisirikare cya Amerika cyagabye byahagaritse porogaramu z’ikoranabuhanga zifashishwa mu kugenzura ibisasu bya Iran.

Ntacyo Iran iratangaza kuri ibyo bitero Amerika yigambye kuyigabaho. Si ubwa mbere Iran igabwaho ibitero by’ikoranabuhanga bikozwe na Amerika kuko no mu mwaka wa 2000 imashini zifashishwa mu mabanga atandukanye zoherejwemo virusi bivugwa ko yakozwe n’abanyamerika bafatanyije n’igihugu cya Israel.

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabye bitero by’ikoranabuhanga kuri mudasobwa zigenzura ibijyanye n’ibisasu bya misile bya Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza