Amerika yafatiye ibihano u Bushinwa bwaguze indege z’intambara mu Burusiya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano u Bushinwa nyuma yo kugura indege z’intambara n’ubwirinzi bwa misile mu Burusiya.

U Busuriya buri mu bihano bwafatiwe na Amerika kubera gukekwaho kwivanga mu matora ya Perezida yabaye mu mwaka wa 2016 ndetse no kuba bwariyometseho intara ya Crimea ku ngufu mu mwaka wa 2014.

Amerika yavuze ko ibihano byafashwe bireba agashami k’igisirikare cy’u Bushinwa gashinzwe intwaro n’ibikoresho ndetse n’umuyobozi wako Li Shangfu, ku bwo kugura intwaro n’ikigo kigurisha intwaro mu Burusiya kitwa Rosoboronexport.

U Bushinwa bwahaniwe kugura indege y’intambara 10 SU-35 mu mwaka wa 2017 n’ubwirinzi bwa misile S-400 bwaguzwe uyu mwaka.

Ishami rishinzwe intwaro mu Bushinwa n’umuyobozi waryo ntabwo bemerewe gukorana ubucuruzi na Amerika.

Uwashyizwe muri ibyo bihano kandi ntabwo aba yemerewe gukorana ubucuruzi n’umuturage uwo ari we wese wa Amerika.

Amerika yasohoye n’urundi rutonde rw’abantu n’ibigo 33 bakekwaho gukorana n’u Burusiya binyuranyije n’ibihano bwahawe nyuma yo kwiyomekaho ku ngufu intara ya Crimea yo muri Ukraine.

Nubwo u Bushinwa bumaze iminsi mu ntambara y’ubucuruzi hagati yabwo na Amerika, Reuters yatangaje ko ibi bihano bisa n’ibica intege u Burusiya kurusha u Bushinwa.

Bavuga ko biratera ubwoba ibindi bihugu byifuzaga kugura intwaro mu Burusiya, amafaranga icyo gihugu kinjizaga agabanuke.

Icyakora, abasesenguzi bagaragaje ko ibi bihano ntacyo bihindura ku mubano w’u Bushinwa n’u Burusiya kuko byose bifata Amerika nk’umwanzi, ahubwo ibi bihano bishobora gutuma umubano wiyongera.

Turukiya ni kimwe mu bihugu byifuzaga kugura ubwirinzi bwa misile S-400 mu Burusiya ariko Amerika yakiburiye ko nikibikora kizaba kinyuranyije n’ibihano byashyiriweho u Burusiya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza