Amerika yafatiriye imitungo y’Abanya-Nigeria bambuye Abanyamerika bitwaje urukundo

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 17 Kamena 2020 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiriye imitungo y’abaturage batandatu ba Nigeria bifashishije ikoranabuhanga bakambura Abanyamerika agera kuri miliyoni esheshatu z’amadolari.

BBC yatangaje ko abo bantu bakoze ubwambuzi bushukana bahinduye imyirondoro yabo bakigira abashaka abakunzi, abandi bakigira abayobozi b’ibigo bikomeye.

Ubuyobozi muri Amerika buvuga ko abo bantu bakoresheje amanyanga bakabasha kubona imyorondoro, imibare y’ibanga n’andi makuru bakoresha kuri banki.

Bamwe mu bambuwe nyuma yo kubeshywa urukundo hakoreshejwe za emails n’imbuga nkoranyambaga. Abibasiwe cyane ni abagore, barimo abageze mu zabukuru n’abapfakazi.

Aho abo bakekwa baherereye kugeza ubu ntihazwi gusa inzego z’ubuyobozi muri Amerika zatangaje ko zamaze gufatira imitungo n’ibindi byababyarira inyungu muri Amerika nubwo agaciro kabyo katatangajwe.

Muri Kanama umwaka ushize, Amerika yaburanishije abanyamahanga 80 bakekwagaho kwiba miliyoni 46 z’amadolari bakoresheje ubwambuzi bushukana ku banyamerika.

Bamwe mu banyamerika bagiye bibwa amafaranga babanje kubeshywa urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .