00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yaburiye u Bushinwa kwirinda gufasha u Burusiya buri mu ntambara muri Ukraine

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 19 September 2022 saa 05:30
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yaburiye u Bushinwa kutibeshya ngo burenge ku bihano u Burusiya bwahawe kubera intambara bwashoje muri Ukraine.

Biden yabwiye itangazamakuru ko ikiganiro cye na Perezida Xi Jinping cyabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, hashize iminsi mike Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin avuye mu Bushinwa.

Muri icyo gihe ni nabwo ingabo z’u Burusiya zatangije intambara muri Ukraine.

Biden yabwiye CBS ko yasabye Perezida Xi kutarenga ku bihano Amerika n’u Burayi byari biri gufatira u Burusiya, ngo kuko byashyira mu kaga ubucuruzi Amerika isanzwe ifitanye n’u Bushinwa.

Ati “Naramubwiye nti niba utekereza ko Abanyamerika n’abandi bazakomeza gushora imari mu Bushinwa wowe ukirengagiza ibihano byafatiwe u Burusiya, ngira ngo uri gukora amakosa akomeye. Nuramuka ubikoze ni akazi kawe.”

Ibihugu by’u Burayi na Amerika bimaze gufatira u Burusiya ibihano bitandukanye bigamije kubuca intege kubera intambara bwashoje muri Ukraine.

Biden yavuze ko nyuma y’aho asabye u Bushinwa kudafasha u Burusiya, nta kimenyetso bafite cy’uko u Bushinwa bwaba bwaratanze inkunga ku Burusiya.

Amerika nicyo gihugu cya mbere gikorana ubucuruzi bwinshi n’u Bushinwa. Nko mu 2021, Amerika yohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bya miliyari 151 z’amadolari mu gihe yakuyeyo ibicuruzwa bya miliyari 506 z’amadolari.

Biden yatangaje ko yaganiriye na Xi Jinping ku kudafasha u Burusiya nyuma y'intambara bwagabye muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .