Amerika yaburiye ICC kudakora iperereza ku byaha abanyamerika bakoreye muri Afghanistan

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye abacamanza b’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) ko bazafungwa nibibeshya bagakurikirana ibyaha by’intambara abanyamerika bakoreye ku butaka bwa Afghanistan.

Umujyanama Mukuru ushinzwe umutekano muri Amerika, John Bolton kuri uyu wa Mbere yavuze ko nihagira ukurikirana abanyamerika cyangwa abandi baturage b’ibihugu by’inshuti nka Israel azabibazwa.

Yavuze ko Amerika yiteguye gufatira ibihano birimo iby’ubukungu umukozi uwo ari we wese w’urwo rukiko uzatinyuka gukurikirana abanyamerika ku byaha byakorewe muri iyo ntambara.

Yagize ati “Tuzabuza abacamanza n’abashinjacyaha b’urwo rukiko kuba bakwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tuzabafatira ibihano by’ubukungu kandi tuzabacira imanza.”

Bolton yavuze ko ari nako bizagenda ku kigo cyose cyangwa indi Guverinoma izatera inkunga ICC mu iperereza kuri ibyo byaha, nkuko AFP yabitangaje.

Mu Ugushyingo 2017 nibwo ubushinjacyaha bwa ICC bwasabye ko hakorwa iperereza ku byaha ingabo za Amerika zishinjwa gukora mu ntambara yo muri Afghanistan, birimo guhohotera imfungwa.

Ibyo byavuzwe bitasabwe na Afghanistan cyangwa ikindi gihugu kinyamuryango cya ICC.

Bolton kandi yasubizaga ibimaze iminsi bisabwa n’abayobozi ba Palestine basabye ko abayobozi ba Israel bakurikiranwa ku byaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bakora.

Yavuze ko bazakoresha ibishoboka byose bakarinda abanyamerika n’inshuti z’icyo gihugu, babarinda gucirwa imanza n’urukiko yita ko ‘rutemewe’.

Yagize ati “Ntabwo tuzakorana na ICC. Nta bufasha na bumwe tuzaha urwo rukiko kandi nta nubwo tuzaba abanyamuryango ba ICC. Urwo rukiko tuzarureka rwirangize.”

Bolton yavuze ko urebye igihe urwo rukiko rwashingiwe ntacyo rwagezeho. Yavuze ko gucira imanza abantu umunani guhera mu 2002, nyamara bagakoresha miliyari 1.5 z’amadolari ari igisebo dore ko ngo bitanahagaritse ubugizi bwa nabi hirya no hino ku Isi.

Nubwo Bolton yavuze ibyo, yibukije ko impamvu nyamukuru ari uko baramutse binjiye cyangwa bagakorana na ICC ariyo yaba ifite ububasha burenze ubw’Itegeko Nshinga n’ubusugire bya Amerika kandi ngo ntibatuma bibaho.

Yavuze ko nta na rimwe abanyamerika bazemerera abanyamahanga kubacira urubanza.

Intambara ya Afghanistan yatangiye mu Ukwakira 2001, abanyamerika batera icyo gihugu bagamije kuvanaho Leta y’abatalibani bashinjaga guha icumbi n’urwaho umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda.

Umujyanama Mukuru ushinzwe umutekano muri Amerika, John Bolton kuri uyu wa Mbere yavuze ko nihagira ukurikirana abanyamerika cyangwa abandi baturage b’ibihugu by’inshuti nka Israel azabibazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza