00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yabaye ihagaritse kugurisha indege zifite icyuma cyakorewe mu Bushinwa

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 8 September 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yari yabaye ihagaritse kugurisha indege z’intambara zizwi nka F-35 nyuma yo gusanga kimwe mu byuma bigize moteri cyarakorewe mu Bushinwa.

Amerika ngo yari yabaye ihagaritse kugurisha izo ndege ikeka ko haba harimo ibyuma bitanga amakuru yayo, nubwo nyuma baje gusanga nta kibazo gihari.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo za Amerika, Russ Goemaere yagize ati “Twasanze icyo cyuma kidatanga amakuru ku buryo byabangamira umutekano w’indege cyangwa imikorere yayo.”

Icyakora Amerika yatangaje ko icyo cyuma basanze gifite ikibazo bari gushaka uburyo bazajya bakivana ahandi.

CNN yatangaje ko nta mubare watangajwe w’indege zari zarabaye zihagaritswe kugurishwa kubera icyo cyuma, icyakora ikizwi ni uko muri uyu mwaka Amerika yagombaga kugurisha izo ndege 153 kandi 88 zamaze kugurishwa.

Amerika yatangaje ko yasanze ubu bwoko bw'indege nta kibazo bufite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .