Khalid yafatiwe muri Pakistan muri Werurwe 2003. Abashinjacyaha bamushinje guha Osama bin Laden wayoboraga umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, igitekerezo cyo gushimuta indege zitwara abagenzi kugira ngo azigongeshe inyubako zikomeye muri Amerika, ndetse ngo yanatanze ubufasha mu guhugura abazishimuse.
Nyuma y’imyaka irenga 20 afungiwe muri iyi gereza ya gisirikare, Khalid na bagenzi be babiri, Walid Muhammad Salih Mubarak bin Attash na Mustafa Ahmed Adam al-Hawsawi bemeranyije n’ubushinjacyaha ko bazemera ibyaha kugira ngo bakatirwe igifungo cya burundu mu cyimbo cy’igihano cy’urupfu.
Igitekerezo cyo kumvikana n’ubushinjacyaha cyaje nk’impuhwe bitewe n’itotezwa Khalid yakorewe n’abasirikare muri gereza ya Guantanamo Bay ndetse n’imyaka myinshi afunzwe ataburanishwa, gusa Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ingabo, Lloyd Austin, yagerageje kwitambika ubu bwumvikane.
Austin uhagarariye Guverinoma ya Amerika muri iyi dosiye, yasobanuye ko kumvikana na Khalid na bagenzi be biganisha ku kudaha ubutabera buboneye imiryango y’abiciwe mu bitero by’iterabwoba byo mu 2001, kandi ko byaba ari ugutesha agaciro inkiko zo muri iki gihugu.
Urukiko rwari ruherutse kwanzura ko ruzumva imyanzuro yaturutse mu bwumvikane bwa Khalid n’ubushinjacyaha kuri uyu wa 10 Mutarama, gusa ubushinjacyaha bwarusabye kuba ruretse kuburanisha uru rubanza. Abacamanza na bo bemeye iki cyifuzo kugira ngo babanze basuzuma ingingo zashingiweho.
Ibitero byo mu 2001 byiciwemo abarenga 3000. Bamwe bo mu miryango yabo bari bamaze kugera ku rukiko kugira ngo bumve icyo Khalid n’ubushinjacyaha bumvikanye. Ntibishimiye ko uru rubanza rukomeje gusubikwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!