Nk’uko byemeje n’umucamanza Colonel Matthew McCall mu rukiko rubanza, abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire bashimangiye ko nta mpamvu zifatika Austin yatanze zatuma hatabaho amasezerano yo kwemera icyaha hagati y’abakekwa n’ubushinjacyaha.
Khalid Sheikh Mohammed, Walid bin Attash na Mustafa al-Hawsawi basezeranyije urukiko ko biteguye kwemera uruhare muri iki gitero cyapfiriyemo abagera ku 3000, mu gihe rwabakuriraho igihano cy’urupfu giteganyirizwa ibyaha by’iterabwoba.
Igitekerezo cyo korohereza Khalid na bagenzi be cyaturutse ku kuba baratoterejwe bikomeye muri kasho y’urwego rwa Amerika rushinzwe ubutasi (CIA) ubwo bahatwaga ibibazo. Hari ku butegetsi bwa George W. Bush.
Ubwo Austin yasabaga ko aya masezerano atabaho, abanyamategeko bunganira abakekwa bagaragaje ko uyu muyobozi ari kugerageza kwinjira mu mirimo y’ubutabera mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!