Muri rusange, agashami gakoresha uyu murongo kabarizwa mu Ishami rishinzwe kwakira abantu bafite ibitekerezo byo kwiyahura rizwi nka ’988 Suicide & Crisis Lifeline.’
Umuryango wa Trevor Project wanenze iki gikorwa, aho Umuyobozi Mukuru wawo, Jaymes Black, yavuze ko "ibikorwa byo gukumira kwiyahura ntabwo ari ibikorwa bya politiki."
Umurongo wasigayeho uzajya wakira icyiciro cy’abaryamana bahuje ibitsina, mu gihe usanzwe wakira ibindi byiciro birimo abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, ababaswe n’ibiyobyabwenge n’abandi.
Aba bashobora gutanga ibibazo n’ibyifuzo byabo binyuze mu guhamagara kuri telefoni no gukoresha ubutumwa bugufi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!