Blinken yari akivuga ko imyaka ine amaze mu butegetsi yaranzwe n’imibanire myiza mu bya dipolomasi ariko hatabuzemo n’ibibazo.
Umunyamakuru Sam Husseini wari witabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cya nyuma Anthony Blinken, yagerageje kubaza ibyerekeye ibyaha bya Jenoside Israel yashinjwe mu ntambara muri Gaza.
Mu mashusho yashyizwe hanze n’umunyamakuru Ryan Grim ukorera DropSite News, hagaragaramo Sam Husseini asohorwa n’abashinzwe umutekano mu cyumba cy’inama amaguru adakora hasi nyuma yo kubaza ku byerekeye amasezerano y’agahenge mu ntambara ya Israel na Gaza, abashinzwe umutekano bamusohora nabi.
Nyuma y’icyo kiganiro, Husseini abinyujije kuri X yatangaje ko yagerageje kubaza ibibazo agasohorwa nabi ndetse akambikwa amapingu.
Gusa ngo yari yabwiwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Urwego rushinzwe Ububanyi n’Amahanga ko ibibazo bye nta gisubizo bihabwa.
Husseini yavuze ko iyo ahabwa umwanya, ibibazo yari kubaza Blinken harimo isano afitanye na Jeffrey Epstein, ibijyanye n’intwaro z’ubumara za Israel n’ibindi.
Every other journalist in the room watched and did nothing. America the free world!
Sam Husseini forcibly removed from the briefing room after interrupting Blinken's final press conference. pic.twitter.com/6ff6Qz1WXV
— Mohamad Safa (@mhdksafa) January 16, 2025
Reporter @samhusseini was just physically dragged from Blinken’s briefing. “Why aren’t you at The Hague?” he asked. pic.twitter.com/Nvs10aFjgh
— Ryan Grim (@ryangrim) January 16, 2025

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!