00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Umunyamakuru yasohowe adakoza amaguru hasi kubera ikibazo ku ntambara yo muri Gaza (Video)

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 17 January 2025 saa 02:45
Yasuwe :

Umunyamakuru wigenga Sam Husseini yasohowe ku ngufu amaguru adakora hasi, mu kiganiro n’abanyamakuru cya nyuma Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yagiranye n’abanyamakuru.

Blinken yari akivuga ko imyaka ine amaze mu butegetsi yaranzwe n’imibanire myiza mu bya dipolomasi ariko hatabuzemo n’ibibazo.

Umunyamakuru Sam Husseini wari witabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cya nyuma Anthony Blinken, yagerageje kubaza ibyerekeye ibyaha bya Jenoside Israel yashinjwe mu ntambara muri Gaza.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’umunyamakuru Ryan Grim ukorera DropSite News, hagaragaramo Sam Husseini asohorwa n’abashinzwe umutekano mu cyumba cy’inama amaguru adakora hasi nyuma yo kubaza ku byerekeye amasezerano y’agahenge mu ntambara ya Israel na Gaza, abashinzwe umutekano bamusohora nabi.

Nyuma y’icyo kiganiro, Husseini abinyujije kuri X yatangaje ko yagerageje kubaza ibibazo agasohorwa nabi ndetse akambikwa amapingu.

Gusa ngo yari yabwiwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Urwego rushinzwe Ububanyi n’Amahanga ko ibibazo bye nta gisubizo bihabwa.

Husseini yavuze ko iyo ahabwa umwanya, ibibazo yari kubaza Blinken harimo isano afitanye na Jeffrey Epstein, ibijyanye n’intwaro z’ubumara za Israel n’ibindi.

Umunyamakuru wigenga wibanda mu Burasirazuba bwo hagati yasohowe nabi mu kiganiro n'abanyamakuru cya Blinken

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .