Mu matora yabaye tariki ya 5 Ugushyingo 2024, McBride yatorewe guhagararira Leta ya Delaware mu Nteko Ishinga Amategeko. Ni we Munyamerika wa mbere wari utorewe uyu mwanya yarihinduje igitsina.
Mu gihe McBride wavukanye igitsina cy’abagabo ategereje kwinjira mu Nteko tariki ya 3 Mutarama 2025, bagenzi be batangiye kwibaza niba azemererwa kujya mu bwiherero bw’abagore nk’uko abyifuza.
Depite Nancy Mace uhagarariye Leta ya South Carolina tariki ya 18 Ugushyingo yagejeje kuri bagenzi be icyifuzo cy’uko “abagabo badakwiye kugera mu mwanya wagenewe abagore”, aganisha kuri McBride.
Johnson yashyigikiye Nancy kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024, agaragaza ko abadepite n’abandi bakozi b’Inteko bagomba gukoresha ubwiherero n’ibyumba byo guhinduriramo imyambaro, hashingiwe ku bitsina bavukanye.
Yagize ati “Mu bwiherero n’aho guhindurira imyambaro mu Nteko no mu biro byaho hagenewe abantu hashingiwe ku bitsina bavukanye. Abagore bagenewe ibyumba by’abagore gusa.”
McBride yatangaje ko nubwo atemeranya n’icyemezo cya Johnson, yiteguye kucyubahiriza, kandi ngo icyo ashyize imbere si ubwiherero yemerewe kujyamo ahubwo ngo ni ugusohoza ubutumwa yahawe n’abaturage ba Delaware ubwo bamutoraga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!