Ubwo Netanyahu yagezaga Ijambo ku bagize Inteko ya Amerika kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024, ku Ngoro y’iyi Nteko hari hateraniye abaturage benshi bari mu myigaragambyo yamagana ibitero Ingabo za Israel zikomeje kugaba muri aka gace ko muri Palestine.
Kuri aba bigaragambya, Netanyahu yagize ati “Abenshi bahitamo gushyigikira ikibi. Bifatanyije na Hamas. Bashyigikiye abasambanya abantu ku gahato n’abicanyi. Aba bigaragambya barabashyigikiye. Bakwiye gukorwa n’isoni.”
Netanyahu kandi yavuze ko abigaragambya bashyigikiwe na Leta ya Iran, igihugu gifasha imitwe y’iterabwoba imaze igihe kinini mu ntambara na Israel nk’uko yabigarutseho.
Muri Gicurasi 2024, Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Karim Khan, yasabye uru rukiko uburenganzira bwo gusohora impapuro zo guta muri yombi abayobozi barimo Netanyahu, amushinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, bikomoka ku bitero Ingabo za Israel zikomeje kugaba muri Gaza.
Netanyahu yabwiye abagize Inteko ya Amerika ko Karim arenganya Israel, kandi ngo igihugu cyabo kizakomeza kwirwanaho kugeza ubwo umutwe wa Hamas uzaba utsinzwe, hakavuka Gaza nshya.
Mu mwaka wa 2024, Amerika imaze guha Israel inkunga y’amadolari miliyari 3,8 yo kuyifasha mu rwego rwa gisirikare, ikaba iteganya kuyiha indi ya miliyari 17 $, hashingiwe ku iteka Perezida Joe Biden yashyizeho umukono muri Mata.
Netanyahu yasabye ko Amerika yaha Israel inkunga yayemereye byihuse kugira ngo irangize akazi yatangiye ko gusenya Hamas. Ati “Inkunga yihuse y’igisirikare cya Amerika yashyira iherezo ku ntambara yo muri Gaza, ikaturinda intambara yagutse mu Burasirazuba bwo Hagati. Muduhe ibikoresho vuba, tuzarangiza akazi vuba.”
Nyuma yo kumva Netanyahu, Pelosi yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko ijambo ry’uyu muyobozi ari ryo ribi rya mbere yumvise umunyacyubahiro w’umunyamahanga avugiye imbere y’abagize Inteko ya Amerika.
Pelosi yagaragaje ko abigaragambirizaga ku ngoro y’Inteko ari Abisiraheli bafite ababo bagizweho ingaruka n’igitero Hamas yagabye muri Israel tariki ya 7 Ukwakira 2024.
Ati “Ijambo Benjamin Netanyahu yavuze uyu munsi ni ryo ribi cyane umunyacyubahiro wo mu mahanga avugiye mu Nteko Ishinga Amategeko. Abenshi muri twe bakunda Israel, twafashe umwanya twumva Abisiraheli bafite imiryango yababariye mu gitero cya Hamas cya tariki ya 7 Ukwakira no mu bushimusi.”
Yavuze kandi ko Abisiraheli basaba Netanyahu ari ukwemera agahenge hagati y’ingabo zabo na Hamas, kugira ngo abagizwe imbohe n’uyu mutwe barekurwe. Ati “Twizera ko Minisitiri w’Intebe akwiye gufata umwanya akagera kuri iyi ntego.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!