Ku wa 18 Mata 2025, Guverinoma ya Ukraine yemeje ko yamaze kumvikana na Amerika mbere yo gusinya aya masezerano.
Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, ateganya kugirira uruzinduko muri Amerika mu minsi mike iri imbere, ahazabera ibiganiro tekiniki bizafatirwamo umwanzuro w’aya masezerano.
Biteganyijwe ko ibi biganiro bizarangira tariki ya 26 Mata, amasezerano agasinywa “vuba bishoboka” ariko ntabwo umunsi nyirizina watangajwe.
Mbere yagombaga gusinywa muri Gashyantare ubwo Perezida Volodymyr Zelensky yagiriraga uruzinduko muri Amerika ariko byarasubitswe kubera intonganya zabaye hagati ye na Trump.
Ubwo Perezida Donald Trump yajyaga ku butegetsi muri Mutarama 2025, yateguje Ukraine ko azayisaba kwishyura inkunga yahawe yo guhangana n’u Burusiya.
Mu nyandiko Ukraine yagaragaje nyuma y’aho ibihugu byumvikanye, ntihagaragaramo ibyo kwishyura Amerika, ariko harimo kwibutsa ko yahawe inkunga y’amafaranga n’ibikoresho byinshi muri iyi ntambara.
Zelensky yasabaga Amerika ko yafasha Ukraine gushyiraho ingamba zatuma yizera ko umutekano wayo utazahungabana. Muri iyi nyandiko, hagaragaramo gusa ko ibihugu byombi byifuza ko amahoro arambye yaboneka.
Trump yigeze kuvuga ko abakozi b’ibigo bya Amerika bizaba bisarura umutungo kamere muri Ukraine bazaba bameze nk’ingabo ikingira iki gihugu, gusa iyi nyandiko ntigaragaza niba ibyo bizajya mu masezerano.
Minisitiri w’Ubukungu wa Ukraine, Yulia Svyrydenko, yatangaje ko amagambo akwiye kujya mu “nyandiko ya nyuma” akiganirwaho, asobanura ko aya masezerano azaba afitiye inyungu zikomeye buri gihugu.
Ukraine yatangaje ko yo na Amerika biteganya gutangiza ikigega gihuriweho kizafasha Ukraine gusana no kongera kubaka ibyangijwe n’intambara yashojweho n’u Burusiya.
Mbere y’uko Zelensky ajya muri Amerika muri Gashyantare, itangazamakuru ryo muri Ukraine ryatangaje amwe mu makuru yerekeye kuri iki kigega, arimo ko 50% by’umusaruro w’amabuye y’agaciro, peteroli na gazi bigenzurwa na Leta ya Ukraine, bizashyirwamo.
Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yatangaje ko ibizaba biri mu masezerano impande zombi ziteganya kugirana bimeze nk’ibyo zari zaremeranyijeho mbere.
Icyakora bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru CBS News, basobanuye ko hashobora kubamo impinduka nubwo ibizahinduka bitarajya ahabona.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!