00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yashyize yemera ko Amerika ikoresha amabuye y’agaciro yayo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 May 2025 saa 09:12
Yasuwe :

Kera kabaye, nyuma y’ibiganiro byamaze amezi menshi, Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ikoreshwa ry’umutungo kamere wa Ukraine, nk’imwe mu ngamba zigamije kurangiza intambara iri guhuza icyo gihugu n’u Burusiya, ndetse no kuzongera kubaka icyo gihugu cyasenywe n’iyi ntambara.

Ingingo zigize aya masezerano ntabwo zashyizwe ahagaragara, gusa amakuru avuga ko Ukraine na Amerika bizashyiraho ikigega gihuriweho n’ibihugu byombi, aho umutungo ukirimo uzajya ukoreshwa mu ishoramari ry’ibihugu byombi.

Amakuru avuga ko Amerika yemeye byinshi mu byifuzo bya Ukraine kuri iyi ngingo, birimo ko ishoramari rizakorwa, rizagira uruhare mu guteza imbere Ukraine ndetse no kongera kubaka iki gihugu cyasenywe.

Gusa hari ingingo ebyiri zikomeye zitaremeranywaho, bikavugwa ko zizakomeza kuganirwaho. Izo zirimo ibijyanye n’inkunga Amerika yateye Ukraine mu ntambara n’u Burusiya, bikavugwa ko Amerika yifuzaga ko Ukraine izishyira ibyo yahawe nk’umwenda.

Icyakora ngo Ukraine yabiteye utwatsi, ivuga ko kuzishyurwa uwo mwenda byazatwara imyaka myinshi, bikadindiza iterambere ry’icyo gihugu mu myaka irenga 70 iri imbere, bityo ikifuza gusonerwa.

Ku rundi ruhande, Ukraine yagaragaje ko Amerika ishobora kungukira muri aya masezerano, binyuze mu kubyaza umusaruro umutungo kamere wa Ukraine.

Ku ruhande rwa Amerika, irifuza kubyaza umusaruro umutungo kamere wa Ukraine ubarirwa mu gaciro ka miliyari ibihumbi 14$. Bivugwa ko nka ‘Rare Earth’ Amerika yakuraga mu Bushinwa, yifuza kuzazisimbuza iziboneka muri Ukraine, cyane ko iki gihugu nacyo gikungahaye kuri uwo mutungo.

Indi ngingo itarumvikanyweho n’impande zombi, ni ijyanye n’inkunga ya gisirikare. Ukraine irifuza ko Amerika iyishyigikira mu bya gisirikare, ingingo Trump avuga ko idashoboka, uretse ko amakuru avuga ko izakomeza kuganirwaho mu bihe biri imbere.

Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yavuze ko iki gihugu kizabona inyungu nyinshi muri aya masezerano, kandi ko bizagifasha mu rugendo rwo kongera kwiyubaka no kubaka ibikorwaremezo by’icyo gihugu.

Yongeyeho ko "Ukraine izakira ikoranabuhanga rigezweho rizazanwa n’abafatanyabikorwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Amakuru avuga ko nubwo Amerika yanze kwizeza Ukraine umutekano mu buryo busesuye, izagira uruhare mu kurinda ubusugire bw’icyo gihugu kuko ibigo byinshi by’ubucuruzi byo muri icyo gihugu bizungukira muri aya masezerano.

Byitezwe ko nyuma yayo, hazakurikiraho ibihe by’agahenge, cyane ko ibiganiro hagati ya Amerika n’u Burusiya nabyo bikomeje kugenda neza.

Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ikoreshwa ry’umutungo kamere wa Ukraine
Perezida Trump na Zelenky bamaze igihe kinini batumvikana kuri aya masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .