Intumwa yihariye ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, Steve Witkoff, yatangaje ko "Ubu turi mu biganiro bigamije gutegura inama n’uruhande rwa Ukraine, bizabera muri Arabia Saoudite. Ikigamijwe ni ukwigira hamwe uburyo bwo kugirana ibiganiro bigamije kurangiza intambara."
Byitezwe ko ibi biganiro bizitabirwa n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru muri Amerika, barimo Umujyanama wa Perezida Trump mu by’Umutekano, Mike Waltz ndetse n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga. Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Zelensky, Andrey Yermak, nawe azabyitabira.
Ibi biganiro bije nyuma y’impaka zabereye muri White House ubwo Perezida Zelensky aherukayo, impaka yavuze ko ’yicuza’ agashimangira ko yiteguye gukora ibishoboka byose ibiganiro bigamije guhosha intambara bigafata umurongo muzima.
Magingo aya, Amerika ntikiri guha Ukraine intwaro ndetse n’amakuru y’ubutasi ayifasha mu ntambara na Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!