Ni umugambi watangiye ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.
Trump yavugaga ko afite gahunda yo kubaka bundi bushya agace ka Gaza kashegeshwe n’intambara ariko ko bitakorwa harimo abaturage bityo ko bakwimurirwa ahandi.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) byatangaje Amerika na Israel byatangiye kuganira na guverinoma eshatu z’ibihugu byo muri Afurika zirimo Sudani, Samalia hamwe n’agace ka Somaliland, aho bisaba ubutaka batuzaho abarenga miliyoni ebyiri z’abatuye muri Gaza.
Abayobozi bo muri Sudani batangarije iki kinyamakuru ko bateye utwatsi ubusabe bwa Amerika na Israel, mu gihe Somalia na Somaliland byatangaje ko ubwo busabe batabuzi ndetse ko ibi bihugu bitigeze bibavugisha.
Ku ruhande rw’Abanya-Palestine bo muri Gaza, bo bamaganye iyi gahunda ya Trump na Israel, bavuga ko batazimurwa. Gusa bavuze ko abazaba babishaka ari bo bajya gutuzwa ahandi, abandi bakaguma iwabo muri Gaza.
Ingingo yo kwimura Abanya-Palestine batuye muri Gaza yabanje gufatwa nk’amashyengo ya Israel ariko bifata intera ikomeye ubwo na Perezida wa Amerika Donald Trump yari atangiye kubishyigikira mu ruhame.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!