00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika na Iran byemeranyije gukomeza ibiganiro ku ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 April 2025 saa 01:26
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byemeranyije gukomeza ibiganiro byerekeye ikorwa ry’intwaro biganisha ku masezerano arambye kandi afitiye inyungu impande zombi.

Iran na Amerika byagiranye ibiganiro ku wa 19 Mata 2025 i Roma.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Abbas Araqchi yamaze amasaha ane aganira n’intumwa ya Trump mu Burasirazubab wo Hagati, Steve Witkoff, bahuzwa n’umuyobozi wo muri Oman

Araqchi yabwiye Televiziyo y’igihugu ko ibiganiro byagenze neza kandi byabayeho mu mwuka mwiza.

Ati “Twabashije kumvikana ku ngingo zimwe n’intego zitandukanye kandi byarangiye twumvikanye. Twemeranyije ko ibiganiro bizakomeza bikagera ku cyiciro gikurikira, ahazaba inama yok u rwego rw’inzobere izabera muri Oman ku wa Gatatu. Izi nzobere zizategura neza umurongo w’amasezerano.”

Biteganyijwe ko nyuma abayobozi bakuru bazahurira muri Oman gusuzuma ibyo inzobere zakoze niba bihura n’ibyo bumvikanyeho.

Iran ivuga ko inganda za nucléaire ifite izikoresha mu bikorwa bigamije amahoro n’inyungu z’abaturage ariko ikemeza ko yiteguye ibiganiro ngo Amerika iyikurireho ibihano by’ubwoko butandukanye yayifatiye.

Amerika na yo yahamije ko ibiganiro byabereye i Roma byagenze neza kandi bemeranyije kuzabikomeza mu gihe gito kiri imbere.

Abayobozi ba Iran na Amerika bumvikanye ko bagiye gukomeza ibiganiro ku ikorwa ry'intwaro za kirimbuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .