Iran na Amerika byagiranye ibiganiro ku wa 19 Mata 2025 i Roma.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Abbas Araqchi yamaze amasaha ane aganira n’intumwa ya Trump mu Burasirazubab wo Hagati, Steve Witkoff, bahuzwa n’umuyobozi wo muri Oman
Araqchi yabwiye Televiziyo y’igihugu ko ibiganiro byagenze neza kandi byabayeho mu mwuka mwiza.
Ati “Twabashije kumvikana ku ngingo zimwe n’intego zitandukanye kandi byarangiye twumvikanye. Twemeranyije ko ibiganiro bizakomeza bikagera ku cyiciro gikurikira, ahazaba inama yok u rwego rw’inzobere izabera muri Oman ku wa Gatatu. Izi nzobere zizategura neza umurongo w’amasezerano.”
Biteganyijwe ko nyuma abayobozi bakuru bazahurira muri Oman gusuzuma ibyo inzobere zakoze niba bihura n’ibyo bumvikanyeho.
Iran ivuga ko inganda za nucléaire ifite izikoresha mu bikorwa bigamije amahoro n’inyungu z’abaturage ariko ikemeza ko yiteguye ibiganiro ngo Amerika iyikurireho ibihano by’ubwoko butandukanye yayifatiye.
Amerika na yo yahamije ko ibiganiro byabereye i Roma byagenze neza kandi bemeranyije kuzabikomeza mu gihe gito kiri imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!