00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika na Iran byatangiye ibiganiro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 April 2025 saa 06:20
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byatangiye ibiganiro biganisha ku kuba iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya cyahagarika gahunda y’icurwa ry’intwaro z’ubumara.

Ibi biganiro byatangiye nyuma y’aho Perezida Donald Trump amenyesheje Iran ko nitemera ibiganiro, ingabo za Amerika zizayigabaho ibitero.

Muri ibi biganiro byabereye muri Oman, Amerika yari ihagarariwe n’intumwa yayo mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, mu gihe Iran yari iharariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman, Badr bin Hamad al-Busaidi, yari muri ibi biganiro nk’umuhuza nk’uko byasobanuwe na televiziyo ya Iran.

Ibi biganiro byabereye mu nkengero za Oman, nyuma y’aho Witkoff asubira mu murwa mukuru w’iki gihugu, Muscat, akomereza kuri Ambasade ya Amerika.

Nubwo impande zombi zahuye, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yatangaje ko ibiganiro byabaye mu buryo buziguye.

Baghaei yasobanuye ko ibiganiro bizakomeza, kandi ko bizabera aho Oman yateguye. Buri ruhande ruzaba ruri mu cyumba biberamo, runyuze ibitekerezo byarwo kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman.

Yasobanuye ko muri ibi biganiro, Iran izashimangira ko izaharanira inyungu zayo, bityo ko yemeye ibiganiro kugira ngo Amerika iyikurireho ibihano by’ubukungu yayifatiye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi (ibumoso) na mugenzi we wa Oman, Sayyid Badr al-Busaidi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .