Ibi biganiro byatangiye nyuma y’aho Perezida Donald Trump amenyesheje Iran ko nitemera ibiganiro, ingabo za Amerika zizayigabaho ibitero.
Muri ibi biganiro byabereye muri Oman, Amerika yari ihagarariwe n’intumwa yayo mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, mu gihe Iran yari iharariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman, Badr bin Hamad al-Busaidi, yari muri ibi biganiro nk’umuhuza nk’uko byasobanuwe na televiziyo ya Iran.
Ibi biganiro byabereye mu nkengero za Oman, nyuma y’aho Witkoff asubira mu murwa mukuru w’iki gihugu, Muscat, akomereza kuri Ambasade ya Amerika.
Nubwo impande zombi zahuye, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yatangaje ko ibiganiro byabaye mu buryo buziguye.
Baghaei yasobanuye ko ibiganiro bizakomeza, kandi ko bizabera aho Oman yateguye. Buri ruhande ruzaba ruri mu cyumba biberamo, runyuze ibitekerezo byarwo kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman.
Yasobanuye ko muri ibi biganiro, Iran izashimangira ko izaharanira inyungu zayo, bityo ko yemeye ibiganiro kugira ngo Amerika iyikurireho ibihano by’ubukungu yayifatiye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!